issa
Minisitiri Nduhungirehe ari mu ruzinduko mu Buhinde

Mar 2, 2026 - 11:36
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, ari mu Buhinde aho yitabiriye inama ijyanye no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye.

Ibi byatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026, binyuze mu butumwa bwashyizwe kuri Konti ya X ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri izaba guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe kugeza ku wa 3 Werurwe 2026, hazasuzumwa intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’ibihugu byombi n’uburyo bushya bwo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Muri uru ruzinduko Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Shri Janesh Kain.

Mu mwaka wa 2018, umubano w’u Buhinde n’u Rwanda warushijeho gushimangirwa ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwahinduye isura y’umubano hagati y’ibi bihugu bisanganywe ubufatanye kuva kera.

Mu ruzinduko rwa Modi ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye yibanda ku byiciro nk’umutekano, ubucuruzi, ubufatanye mu kongera umusaruro w’amata, ubufatanye mu kuzamura umusaruro w’impu, ubuhinzi ndetse n’umuco.

U Buhinde buri mu bihugu byateye imbere ndetse byohereza mu Rwanda ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi, bukagira n’abashoramari mu ngeri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi.

Mar 2, 2026 - 11:52