issa
Simba SC ntiyumva ibyo yakorewe mbere yo gukina na Young Africans muri Kariakoo Derby

Mar 2, 2026 - 11:44
 0

Umukino wa Kariakoo Derby wahuje Simba SC na Young Africans SC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, mu mukino wagaragayemo ishyaka, imbaraga nyinshi n’impaka zitandukanye haba mu kibuga no hanze yacyo.

Uyu mukino wabereye kuri New Amaan Stadium i Zanzibar, aho Simba SC yatangiye umukino ifite intego n’umurava, isa n’iyiteguye neza kurusha mukeba wayo. Mu gice cya mbere by’umwihariko, iyi kipe yambara umutuku, yagaragaje imbaraga n’umuvuduko, bateza ibibazo bikomeye ku izamu rya Young Africans.

Nubwo Simba yasatiraga cyane, umunyezamu wa Young Africans, Djigui Diarra, yabaye intwari muri uyu mukino akuramo imipira ibiri yari buvemo ibitego byabazwe, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Ku ruhande rwa Young Africans, byagaragaraga ko umunaniro w’imikino myinshi iherutse gukina wagize ingaruka mu mikinire yabo. Ubusatirizi bwabo ntibwigeze bugira icyo bukora nubwo bari bafite rutahizamu umeze neza, Laurindo Dilson Maria Aurélio. Yongeye kandi kubura umukinnyi wo hagati w’umunya-Côte d’Ivoire, Pacôme Zouzoua, byagize ingaruka zikomeye ku mukino wabo mu kurema uburyo no gutanga imipira ivamo amahirwe.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Simba SC, Steve Barker, yatangaje ko abona ikipe ye yarushije Young Africans, nubwo batabashije kubona igitego cy’intsinzi. Ku rundi ruhande, Young Africans wabonaga yanyuzwe no kubona inota rimwe, cyane ko yahanganye n’igitutu gikomeye.

Si ibyo gusa byaranze iri joro rya Kariako derby. Mbere y’umukino, Simba SC yari yatangaje ko urwambariro rwayo rwinjiriwe mu buryo budasobanutse, hagaragazwa imyenge mu bice bitandukanye by’icyumba cy’abakinnyi, ibintu byavugishije benshi. Komiseri w’umukino afatanyije n’abayobozi b’ikibuga bakoze igenzura, mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye ku byabaye.

Muri rusange, uyu mukino wongeye kugaragaza ubukana n’ihangana rikomeye riri hagati y’aya makipe abiri akomeye muri Tanzania, nubwo hatabonetse ibitego, wasize inkuru nyinshi ziganirwaho mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Nyuma y’uko Simba SC na Young Africans SC zombi zisezerewe mu marushanwa ya CAF ku rwego rw’amatsinda, ubu imbaraga zose zigiye kwibanda ku marushanwa yo mu gihugu imbere.

Amakipe yombi azagaruka mu kibuga ku wa Kane. Young Africans izacakirana na Singida Black Stars, mu gihe Simba SC izakira Coastal Union FC

Iyi mikino yitezweho kuba ikomeye, kuko amakipe yombi ashaka gukomeza guhatanira umwanya mwiza muri shampiyona nyuma yo gusezererwa ku rwego nyafurika. Ikipe ya Young Africans niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ya Tanzania (NBC Premier League) n’amanota 29, naho Simba SC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 24.

Hagaragaye imyenge mu rwambariro rwa Simba SC Mbere y'umukino na Young Africans

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373