issa
Rayon Sports inaniwe gutsinda Vision FC , APR FC itwara igikombe cya shampiyona

May 24, 2025 - 17:06
 0

Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Vision FC 0-0, bituma APR FC itwara igikombe habura umukino umwe.

Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports watangiye. Ni umukino wari uryoshye ariko uburamo akantu gato k'abafana kuko muri Sitade usibye abayobozi n'abanyamakuru, nta wundi wari muri Sitade.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yawukinnye neza cyane ariko ikipe ya Vision FC nubwo yampanutse, ntayo yakinaga umupira mwiza ndetse ubona ko nayo yatsinda igitego.

Ku munota wa 20, ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda igitego gitsinzwe na Prince Elenga Kanga Junior ariko umusifuzi Rulisa Patient aracyanga kuko hari habayemo kurarira. 

Iki gitego cyari kibonetse nyuma y'uburyo bukomeye Aziz Bassane yabonye ari kumwe n'umuzamu gutsinda biranga kuko umuzamu wa Vision FC witwa Lutaya Michael yawukuyemo.

Ikipe ya Vision FC, ku munota wa 42, yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira bari bazamukanye biciye ku ruhande rw'ibumoso ariko Moussa Essenu ahawe umupira gutsinda biranga aba ari nako igice cya mbere kirangira.

Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yaje ikora impinduka abarimo Souleyman Daffe, Prince Elenga Kanga, Rukundo Abdourhman na Aziz Bassane bava mu kibuga hinjiramo abarimo Adulai Jalo, Richard Ndayishimiye, Biramahire Abeddy na Assana Nah Innocent.

Ikipe ya Vision FC yakoze impinduka hinjiramo, Pierot, Manzi, Radjab na Ibrahim abarimo Rugangazi, Idarusi, Kategaya na Pascal basohorwa mu kibuga.

Ikipe ya Rayon Sports yari irimo kwataka cyane izamu rya Vision FC yaje kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko umuzamu bita Lutaya Michael wa Vision FC akora umupira n'ukubona bituma ahabwa ikarita y'umutuku.

Ikipe ya Vision FC yaje gukora impinduka nyuma y'ikosa ryakozwe n'umuzamu, bakuramo Moussa Essenu hinjiramo Mugisha Ally Mouhamoud.

Haje kongerwaho iminota 7, ikipe zombi zikomeza kunganya 0-0 ndetse bihita bihereza APR FC igikombe cya shampiyona Sezo 2024/2025.

Ikipe ya Rayon Sports yayoboye urutonde igihe kinini ariko mu mikino 3 ya nyuma ibuze igikombe cya shampiyona, nyuma yo kwitwara nabi.

Ikipe ya APR FC itwaye igikombe cya shampiyona habura umukino umwe kuko yo yabashije kwitsindira Muhazi United igitego 1-0, bituma igira amanota 64, Rayon Sports igira amanota 60.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373