issa
Haruna yasezeye burundu gukina umupira w’Amaguru

Mar 3, 2026 - 13:22
 0

Uwahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yatangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Ibi Haruna Niyonzima yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The New Times, aho yagarutse ku biganiro arimo kugirana na FERWAFA, byo gutegura umukino uzamufasha gusezera ku bafana mu buryo bwihariye.

Yagize ati “Nasezeye ku mupira w’amaguru burundu. Dushobora gutegura umukino wo gusezera vuba bishoboka. Twasabye FERWAFA kudutegurira umukino wo gusezera kandi twizeye ko uzaba. Bizaba byiza ku bakinnyi batigeze babona umwanya wo gusezera ku bafana babo, kandi tuzongera kwishimana mu mupira.”

Abandi bakinnyi bakomeye bivugwa ko bateganyijwe guhabwa amahirwe muri uwo mukino harimo Jean Baptiste Mugiraneza, Rutanga Eric na Rubanguka Steven, na bo bamaze gutangaza ko basezeye ku mupira w’amaguru burundu.

Haruna Niyonzima w’imyaka 36 yavuze ko atigeze atekereza gukomeza gukina nyuma y’uko amasezerano ye na AS Kigali FC arangiye, ndetse yemeza ko agifite imbaraga zo gukina ariko yahisemo gukomeza umwuga w’ubutoza.

Yagize ati “Nakoze ibishoboka byose mu mupira w’amaguru, none ngomba kureba andi mahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza gukomeza amasomo no kwibanda ku mwuga w’ubutoza natangiye.”

Haruna Niyonzima asezeye ku gukina umupira w’Amaguru, nyuma yo gukina mu makipe akomeye mu myaka 20 yamaze akina umupira w’amaguru. Amakipe yakinnyemo arimo Etincelles FC, Rayon Sports, APR FC na AS Kigali. Naho hanze y’u Rwanda yakinnye muri Young Africans SC na Simba SC ndetse na Al-Ta’awon SC yo muri Libya.

Niyonzima yatangiye gukinira Amavubi mu 2006, akina imikino 110 atsinda ibitego bitandatu gusa. Ni we mukinnyi wakiniye u Rwanda imikino myinshi kurusha abandi, kandi yinjiye mu Ihuriro ry’abakinnyi ba FIFA barengeje imikino 100 mu Ikipe y’Igihugu. Ibi yabigezeho mu Ugushyingo 2021, bimugira umunyarwanda wa mbere ugeze kuri ibyo bigwi.

Haruna Niyonzoma yakinnye imikino 110 mu ikipe y'igihugu

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373