issa
Umuvugizi wa Rayon Sports yakoze igisa no kwivuguruza 

Jan 3, 2026 - 09:34
 0

Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, yatangaje ko Rayon Sports idafite abakinnyi babi ari yo mpamvu barimo kongeramo abakinnyi ahari ibibazo.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gusinyisha abakinnyi aho ibona bakeneye kongeramo imbaraga kugira ngo itangirane n’uyu mwaka yongera guhatana. Mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha harimo Kwizera Olivier, Faustin Likau Kitoko ndetse na Yannick Bangala.

Intego ubuyobozi bw’inzibacyuho bufite ni ukongeramo abakinnyi kugira ngo iyi kipe yongere gusubira mu rugamba rwo guhatanira igikombe. Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, atangaza ko gutwara igikombe cya Super Cup bishoboka kuko barimo kongeramo abakinnyi bari basanzwe bakina.

Yagize ati “ Niyo ntego yacu. Turimo turakora ibyo tugomba gukora ubundi abakinnyi nabo bazigaragaza kuri uriya mukino. Iyo turambagiza, turimo gushaka umukinnyi urimo gukina, udasaba imyitozo kugira ngo azamure urwego uzaza yinjira mu bandi ahita ajya ku rutonde rw’abazakina kuri Super Cup.”

Uyu muyobozi yasubije CDS Gen. Mubarakha Muganga, uheruka gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports niyo yakongeramo abakinnyi umunani biteguye guhatana nayo kuko batakishimira gukina n’ikipe ifite intege nke.

Yagize ati “ Nk’umuyobozi wa APR FC ni kuriya agomba kuvuga, ariko njyewe nzatangariza ku mukino [Super Cup].”

Muri uyu mwaka turangije wa 2025, Gakwaya Olivier aganiraga na B&B FM, yumvikanye avuga ko ikipe ya Rayon Sports nta mukinnyi ifite wavuga ko afatika, biza kuba ibintu bikomeye anengwa cyane  n’abakunzi b’umupira w’amaguru, bibaza ukuntu umuyobozi yavuga amagambo nk’aya ku bakinnyi be.

Mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’Inyarwanda ku wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026, yongeye kwivuguruza atangaza ko abakinnyi iyi kipe ifite atari babi cyane afite icyizere ko bazitwara neza nibongeramo intwaro aho babona bikenewe. 

Yagize ati “ Ntabwo Rayon Sports yari hasi cyane bikabije, niyo mpamvu tugenda twongeramo abakinnyi aho tubona hari ibibazo, biduha icyizere ko izaba ari ikipe ikomeye.”

Ubu buyobozi bushya ntabwo burimo gushaka gushyira mu kaga ikipe ya Rayon Sports businyisha umukinnyi igihe kirekire kuko batizeye ko bazakomeza kuyiyobora kandi hari igihe yasinya ntatange umusaruro. Aba bakinnyi bashya ndetse n’umutoza bose ikipe ya Rayon Sports yongeyemo basinye amasezerano y’amezi atandatu ariko hakaba harimo ko yitwaye neza yakongerwa nta mananiza.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 21 gusa. Iyi kipe irimo kwitegura umukino izakina na AS Muhanga kuri iki cyumweru tariki 4 Mutarama 2026.  

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umuvugizi wa Rayon Sports yakoze igisa no kwivuguruza 

Jan 3, 2026 - 09:34
Jan 3, 2026 - 09:47