Ibyo FERWAFA yakoze KNC yabifashe nk’ubuhemu yakoreye Gasogi United
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko FERWAFA idakwiye gukangurira abafana kujya ku mikino y’amakipe(Clubs) usibye iy’igihugu gusa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryakanguriye abanyarwanda kuzajya gushyigikira Al Hilal Omdurman izakinira kuri Sitade Amahoro umukino w’amatsinda ya CAF Champions League izakina na USM Alger.
Ni umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, utangire ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa.
FERWAFA ikimara gutangaza ibi, benshi babifashe nabi kuko yakanguriye abanyarwanda kuzajya kureba uyu mukino kuri Sitade Amahoro kandi no kuri Kigali Pele Stadium, Gasogi United izaba ikina na Kiyovu Sports.
KNC wari umaze icyumweru kirenga akangurira abafana kuzaza kureba umukino Gasogi United izakina na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu, uzaba wahuriranye n’uyu wa CAF Champions League, yafashe iki FERWAFA yakoze nk’amakosa akomeye itari ikwiye gukora.
Mu magambo KNC yabwiye Isibo FM yatangaje ko iki FERWAFA yakoze ari nka Politike ndetse ko ikwiye gukurwa mu mupira w’amaguru. Uyu muyobozi kandi yakanguriye FERWAFA ko ikwiye kujya yamamaza imikino y’ikipe y’igihugu kuko iby’amakipe y’ama-Club bitayireba.
Yagize ati “ Bashobora kuba babikoze ku mpamvu za Politiki, ariko bavane politiki mu mupira w'amaguru. Ntekereza ko FERWAFA yakabaye itanga amatangazo ku ikipe y'igihugu kuko iby’amakipe bireba amakipe ubwayo.”
KNC uyu mubabaro wose uraturuka ku kuba abona uku gukangurira abanyarwanda kujya kuri Sitade Amahoro bizatuma ibyo yari bwinjize ku bafana bari bwinjire muri Kigali Pele ku mukino azakira bizahita bigabanuka.
Gasogi United izakira uyu mukino izakinamo na Kiyovu Sports, imaze igihe itangaje ko kwinjira ahasanzwe bizaba ari ibihumbi 2, ibihumbi 5 ahatwikiriye, 10 muri VIP ndetse n’ibihumbi 20 muri VVIP.



Kinyarwanda
English
Swahili









