Bill Ruzima yageze i Huye mu kwivuza urumogi (Video)
Bill Ruzima yasanze abarimo Ariel Wayz na Babo muri Huye Isange Rehabilitation Center kwivuza ibiyobyabwenge yatangiye mu 2022.
Bill Ruzima watawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, kuri ubu ari kubarizwa muri Huye Isange Rehabilitation Center ahavurirwa ababaswe n’ibiyobyabwenge, agahinda gakabije, ubusinzi, ubusambanyi no kubura ibitotsi.
Yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Iminsi itanu yari ishize akurikiranyweho gutunda no gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.
Mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025 nibwo yoherejwe I Huye kwivuza aho asanze abahanzi bagenzi be barimo Ariel Wayz,Babo nabo basanzwemo urumogi.
Bill Ruzima rero azivuza kugeza urumogi rushize mu maraso ye dore ko yari yararutangiye mu 2022 ubwo yatangiraga kugendana n’abarimo Moses Turahirwa nawe wigeze kurukurikiranwaho mu nkiko na nubu akaba arirwo afungiye.
Umwe mu bivuriza i Huye bataha yabwiye UKWELITIMES ko Bill Ruzima yegezeyo kandi yakiriwe neza. Icyakora amakuru y'umurwayi uhivuriza agirwa ibanga n'ikigo nk'uko ubuyobozi bw'iri vuriro bwigeze kubitangariza Ukwelitimes mu bihe byashize.
IKIGANIRO CYASABAGA KO BILL RUZIMA YAJYANWA KWIVUZA
Hari undi muhanzi nawe wagendanaga na Bill Ruzima, akaba yaramushoye muri izo nzira zo kunywa urumogi. Bill Ruzima ni umuhanzi w’umuhanga ariko bitahiriye kuko bagenzi be baramusize kandi bataramurushaga ubuhanga ahubwo baragize amakenga bakagira ikinyabupfura, iturufu rukumbi ifasha umunyempano gutera imbere.
Bill Ruzima yari yararembejwe n'urumogi


Kinyarwanda
English
Swahili









