issa
Abanyamategeko ba P Diddy batanze ubujurire

Oct 23, 2025 - 12:05
 0

Mu rubanza rwamaze amezi 2, Ubushinjacyaha bwasabiraga P Diddy igifungo cy'imyaka 11 muri gereza noneho abamwunganira bakamusabira amezi 14 kuko yari amazemo umwaka yari kuba asigaje amezi 2 agahita ataha.

Nyuma y'uko P Diddy ahamijwe ibyaha bibiri birimo kujyana abakobwa cyangwa se abagore mu bucuruzi bw'urukozasoni no gucuruza ibiyobyabwenge yakatiwe imyaka 4 n'amezi 2 (amezi 50). 

Icyakora kuko havaho umwaka amaze muri gereza y' I Brokryn ubwo asigaje imyaka 3 n'ukwezi 1.

ABC yanditse ko abunganira P Diddy batanyuzwe n'imikirize y'urubanza bityo bakaba ku wa mbere tariki 20 Ukwakira 2025 batanze ubujurire. ABC yatangaje ko umwe mu banyamategeko ba P Diddy witwa Alexandra Shapiro ari we watanze ubujurire 'notice of Appeal '.

Ubundi Ubushinjacyaha bwasabiraga P Diddy igifungo cy'imyaka 11 muri gereza noneho abamwunganira bakamusabira amezi 14 kuko yari amazemo umwaka yari kuba asigaje amezi 2 agahita ataha.

P Diddy ni umwe mu birabura bahiriwe n'umuziki n'ishoramari. Yigeze kumara imyaka 10 ari we muraperi ukizi ku isi nyuma yishora mu iraha noneho Jay Z amucaho kugeza na nubu.

 Icyakora yagashije benshi kwamamara ariko kandi muri iyo nzira yo kubafasha ni nako yabakoreraga ibikorwa bya mfura mbi, birimo kuryamana nabo, kubagemurira abakire bakaryamana ku gahato mu birori yise 'Freak Offs'.

Kubera gukoresha ibiyobyabwenge yagiraga amahane cyane ku buryo yigeze gukubitira Cassie Ventura muri hoteli, undi ata ubwenge.

Oct 23, 2025 - 12:25