Zari yaciye amarenga yo gushaka umugabo wa kabiri, Chris Brown yareze abamuharabitse, Tiwa Savage yabonye ibanga ryo kuryoherwa n’ibiruhuko: Avugwa mu myidagaduro
Umuherwekazi ukomoka muri Uganda Zari Hassan, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yagiye hanze ari kumwe n’umugabo we Shakib Lutaaya amubwira ko azashobora gushaka umugabo wa kabiri.
Zari asobanura ko impamvu yashaka undi mugabo ari uko itegeko ryo muri Afurika y’Epfo aho aba, amategeko yemerera umugore gushaka abagabo babiri. Muri ayo mashusho Shakib areba mu maso Zari akamubwira ko abizi ko atajya akina yabikora.
Nubwo Zari avuga ibi, ariko Melusi Xulu umunyamategeko wo muri Afurika y’Epfo, yabwiye ikinyamakuu Tuko ko kugira abagabo benshi bitari mu mategeko y’igihugu bityo ko ibyo Zari avuga atari byo.
Chris Brown yareze abamuharabitse
Umuhanzi Chris Brown yamaze gutanga ikirego mu rukiko arega kompanyi zirimo Warner brothers, Ample, LLC n’izindi zikora ibijyanye na filime, azishinja gukora no gucuruza icyegeranyo kimuharabika.
Ni ikirego yatanze nyuma y’uko tariki 27 Ukwakira 2024, izi kompanyi zashyize hanze icyegeranyo bise ”Chris Brown: History of violence’, aho bagarukaga ku bikorwa by’ihohoterwa Chris Brown yagiye akora.
Chris Brown yavuze ko muri icyo kegeranyo basebeje izina rye kuko bagiye bavugamo ibinyoma byinshi, agasaba ko yahabwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni $500.
Aramutse atsinze uru rubanza, amafaranga azayafashisha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Trevor Noah niwe uzayobora itangwa rya Grammy Awards
Umunyarwenya Trevor Noah byatangajwe ko ari we uzayobora umuhango wo gutanga ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 67, aho agiye kubikora inshuro Eshanu yikurikiranya.
Ibi birori biteganyijwe kuba tariki 02 Gashyantare 2025, mu nyubako ya Crypto Com Arena iherereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abategura Grammy batangaje ko bazakusanya amafaranga azafasha abagizweho ingaruka n’inkongi yibasiye uyu mujyi.
Tiwa Savage yabonye ibanga ryo kuryoherwa n’ibiruhuko
Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage, aratangaza ko mbere yajyaga agira ubwoba bwo kuba yajya mu biruhuko wenyine, nyamara ngo yasanze kwijyana ari we wenyine ari bwo bimuryohera kuko aba yikunze.
Mu butumwa yacishije kuri Instagram kuri uyu wa 21 Mutarama 2025, ubwo yari mu biruhuko mu birwa bya Maldives yavuze ko kuba ari wenyine yumva anezerewe kuko yafashe umwanya akabasha kwiyitaho.
Yunzemo ko mbere mu ngendo yakoraga hari ubwo yabaga ari nko mu cyumba cya hoteli wenyine ariko hafi aho hari abantu be kugira ngo bagire icyo bamukorera mu gihe agikeneye ariko ubu ko byose abyikorera.
Kanye West akomeje gufasha umukobwa we w’imyaka 11 kuri album ye
Umuraperi Kanye West akomeje gufasha umukobwa we w’imyaka 11 witwa North uri gutegura album yise ‘Elemntary School Dropout’.
Uyu muraperi yerekanye amafato y’umwana we yinjira muri studio ari kumwe na Tony Williams akavuga ko yahisemo kumufasha kuko yabonye afite umuhate.
Mu 2024 ubwo uyu mwana yari mu gitaramo cya se yatangaje ko ari gukora album, ndetse People Magazine itangaza ko iyi album ifitanye isano n’iya se yise ‘The College Dropout’ yagiye hanze mu 2004.


Kinyarwanda
English
Swahili









