
Zari yavuze ku mubano we na Diamond ukomoje guteza urujijo, P.Diddy yareze abamushinja, Jay-Z byongeye kumukomerana:Avugwa mu myidagaduro
Zari Hassan yashyize umucyo ku mubano we na Diamond Platinumz wongeye kwibazwaho na benshi, nyuma y’uko uyu muhanzi avuze ko abishatse yakongera akisubiza Zari, Shakib Lutaaya agasigara amara masa.
Zari avuga ko uretse kuba bafatanyije kurera abana babyaranye, kuri ubu basigaye ari inshuti magara ndetse kurusha na mbere bagikundana gusa nanone ko nta kindi kibyihishe inyuma.
Yavuze ko ubu bushuti bwabo butuma abantu batabashira amakenga aho usanga bavuga ko baba bagikundana mu ibanga bikabagora kwemera ko bahuzwa n’inshingano za kibyeyi.
Diddy yajyanye mu rukiko umutangabuhamya amushinja kumusebya
Umuraperi Diddy yatanze ikirego arega umutangabuhamya Courtne Burgess, umwunganira mu mategeko Ariel Mitchell, na Nextstar Media Group, ikigo gifite mu nshingano televiziyo ya News Nation abashinja ibinyoma.
Mu minsi yashize, Courtne Burgess yagiye kuri televiziyoi News Nation avuga ko afite amashusho ya Diddy arimo guhohotera abantu, ibyarakaje uyu muraperi yiyemeza kujyana uyu mugabo mu nkiko.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Diddy yareze Courtne Burgess hamwe n’umunyamategeko we Ariel Mitchell hamwe na News Nation abashinja kumusebya, aho yasabye urukiko kuba yahabwa miliyoni 50$.
Wema Sepetu akomeje kubabazwa n’uko nta mwana afite
Wema Sepetu yahishuye ko akomeje kubaho mu bwoba kubera ko nta mwana agira ndetse icyizere cyo kumugira kikaba gikomeje kuyoyoka bitewe n’uko imyaka ikomeje kumusiga.
Yavuze ko ubu atagishyira imbaraga nyinshi mu gushaka umwana bitewe n’uko amaze imyaka myinshi abigerageza ariko bikanga, n’inda ebyiri yagerageje gusama zikaba zose zaravuyemo.
Mu kiganiro yagiranye na ‘Global Tv Online’, yavuze ko nubwo yahagaritse gukomeza gushakisha umwana, ariko ari ibintu bimushengura cyane kumva ko atazigera agira umwana we.
Kuri ubu Wema Sepetu ari mu rukundo n’umuhanzi ‘Whozu nyuma y’uko mu 2020 umugabo we Steven Kanumba amutaye akimara gukuramo inda ebyiri.
Jay-Z byongeye kumukomerana
Abanyamategeko babiri bashya bahuje imbaraga mu rubanza Jay-Z aregwamo gufata ku ngufu, aho biyemeje guhagararira umugore umushinja ndetse n’umunyamategeko we Tony Buzbee wamufashaga kurega uyu muraperi.
Uyu mugore wareze Jay-Z avuga ko yamusambanyije afite imyaka 13 mu 2000 ari kumwe na Diddy mu birori bya MTV VMAs.
Kugera ubu Jay-Z akomeje gushimangira ko ari umwere, akavuga ko bashaka amafaranga gusa.
Spyro yahishuye icyatumye akora umuziki
Umuhanzi wo muri Nigeria Spyro yatangaje ko atinjiye mu muziki intego ye ari ukuba icyamamare nk’uko benshi bakunze kubikora.
Mu kiganiro yagiranye na ‘Hip Tv Program Trending’, yavuze ko atigeze na rimwe yifuza kuba icyamamare, ahubwo we yashakaga gukora impinduka mu muziki ubundi akinjiza amafaranga.
Ati:”Ntabwo nigeze nshaka ubwamamare, nta nubwo nigeze mbitekerezaho. Ubwo natangiraga umuziki natekerezaga gukora ibintu byange neza kandi bigatanga impinduka.”
Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana cyane mu gihe cya Covid-19, aho yaje kwamamara mu ndirimbo zirimo Who Is Your Guy yakoranye na Tiwa Savage.