
Album ya Bruce Melodie ihagaze ite ku mbuga zicururizwaho imiziki?
Indirimbo 17 n’izindi 3 z’inyongera nizo zigize Album ‘Colorful Generation’ ya Bruce Melodie yagiye hanze ku wa 17 Mutarama 2025, nyuma y’igihe kirekire itegerejwe na benshi.
Indirimbo zirimo “Beauty On Fire” yakoranye na Joe Boy wo muri Nigeria na “Rosa” nizo ziza imbere mu ndirimbo ziri kumvwa cyane ku mbuga zicuruza imiziki nka Audiomack na Spotfiy, ari nazo tugiye kurebera hamwe uko iyi Album ihagaze kuri zo.
Ku rubuga rwa Spotfiy mu bihangano byose Bruce Melodie amaze gushyiraho bigaragara ko bimaze kumvwa n’abagera kuri miliyoni 27.9.
Mbere ya tariki 17 Mutarama 2025, Bruce atarashyira hanze Album ‘Colorful Generation’ yari afite abantu ibihumbi 197 bumva ibihangano bye kuri uru rubuga buri kwezi. Aho amatariki ageze kuri uyu wa 23 Mutarama afite abumva ibihangano bye bagera ku bihumbi 236.
Indirimbo “Beauty On Fire” Bruce Melodie yakoranye na Joe Boy wo muri Nigeria niyo imaze kumvwa n’abantu benshi, abagera ku bihumbi 50800.
Imijyi itanu iza imbere mu kumvwa ibihangano bya Bruce biciye kuri Spotfiy ni; Nairobi, Kigali, Dar Salam, Kampala na Lagos.
Ku rubuga rwa Audiomack Album ya Colorful Generation imaze kumvwa n’abarenga ibihumbi 541, indirimbo iza imbere ni “Beauty On Fire” yumvishwe n’abagera ku bihumbi 141, “Rosa” yumvishwe n’abagera ku bihumbi 40.
Mu bihugu byiganjemo n’ibyo mu Burayi nk’u Bubiligi, u Budage, Canada muri Amerika y’Amajyaruguru na Australia, iyi Album iza muri eshanu za mbere zikunzwe kuri Audiomack.