Tanzania: Banki Nkuru yahuguye abanyeshuri ku bijyanye no kurinda agaciro k'amashiringi
Banki Nkuru ya Tanzania yahuguye abanyeshuri biga muri za kaminuza ku mikorere yayo inabaha ubumenyi ku bijyanye no kurinda agaciro k'amashiringi n'imicungire y'ibigo by'imari n'amabanki .
Banki Nkuru ya Tanzania (BoT) yateguye ibiganiro byahuje abanyeshuri barenga 200 baturutse muri Kaminuza ya Dar es Salaam (UDSM), Kaminuza ya Kisilamu ya Morogoro (MUM) n’Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye n'Imari n’Ubucuruzi (IFM), nkuko tubikesha ikinyamakuru Dailynews.TZ.CO
Abo banyeshuri bahuguwe ku nshingano za Banki Nkuru ya Tanzania nyuma yo gusura aho ikorera mu mujyi wa Dar es Salaam, banahugurwa ku bijyanye na politike yo kurinda agaciro k'amashiringi, amafaranga akoreshwa muri icyo Gihugu. Abo banyeshuri bahuguwe kandi ku buryo bwo gushyira mu bikorwa politike y'ifaranga no gukurikirana ibigo by'imari n'amabanki.
Mu bindi baganiriyeho harimo guteza imbere serivisi z'imari zishingiye ku mategeko azwi nka Sharia (Islamic banking). Abanyeshuri banahuguwe ku guhanga udushya mu rwego rwo guteza imbere ibigo by'imari mu rwego rwo korohereza ishoramari.
Abanyeshuri bagaragaje ko ayo mahugurwa bahawe, yatumye basobanukirwa ibyo batari bazi mu bijyanye n'ubukungu, banavuga ko bibateye kurushaho kugira umurava wo kwiga kugira ngo bazagire uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu cyabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









