issa
Sidi Ould Tah Yatowe nka Perezida mushya wa Banki Nyafurika y’Iterambere

May 30, 2025 - 08:58
 0

Sidi Ould Tah wo muri Mauritania yatowe nk’umuyobozi mushya w’Itsinda ry’Ibigo by’Imari Rishinzwe Iterambere rya Afurika (African Development Bank Group). Iri tangazo ryatangajwe mu Nama Rusange y’iyi Banki yabereye i Abidjan, muri Côte d’Ivoire.

Nk’uko byatangajwe n’iyo Banki, Tah azasimbura Perezida wayo uriho ubu, Dr. Akinwumi Adesina, urangiza manda ye ya kabiri muri uyu mwaka. Tah azatangira manda ye y’imyaka itanu ku wa 1 Nzeri 2025.

Yagize ati “Ndumva nshimishijwe cyane kandi nishimiye icyizere mwangiriye. Niteguye gukorana n’ibihugu byose bigize iri tsinda kugira ngo dufashe Afurika gukura no guhangana n’ibibazo byinshi biyugarije.”

Amatora yayobowe n’Inama y’Abaminisitiri b’Imari n’Ubukungu ndetse n’Abaguverineri ba banki nkuru baturuka mu bihugu 81 bigize iryo tsinda. Kugira ngo umukandida atsinde, yagombaga kubona hejuru ya 50% by’amajwi y’ibihugu byombi bya Afurika n’ibitari ibyo ku mugabane wa Afurika.

Tah afite uburambe burenze imyaka 30 mu by’imari muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Aheruka kuyobora Banki y’Abarabu ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA), aho yakoze impinduka zikomeye kuva mu 2015 kugeza mu 2024.

Muri iyo myaka yayoboye BADEA, umutungo wayo warikubye inshuro enye, ihabwa amanota meza cyane (AAA) ku rwego mpuzamahanga, ndetse iba imwe muri za banki z’imari zifite urwego rwo hejuru ku mugabane wa Afurika.

Nialé Kaba, Minisitiri w’Igenamigambi n’Iterambere wa Côte d’Ivoire ndetse akaba ari na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri b’iyo Banki, yashimye itorwa rya Tah agira ati “Bwana Tah yagaragaje ubuyobozi buhamye n’icyerekezo mu by’imari z’iterambere. Twizeye ko azayobora Banki Nyafurika y’Iterambere mu murongo w’ubushishozi n’imbaraga nk’uko yabigaragaje mbere.” 

Tah yigeze no kuba Minisitiri w’Ubukungu n’Imari wa Mauritania, kandi yakoranye n’imiryango mpuzamahanga myinshi mu gufasha Afurika guhangana n’ibibazo by’imari. Azwiho ibitekerezo bishya birimo gushinga ikigega cya miliyari imwe y’Amadolari yo gushyigikira amabanki yo muri Afurika. 

Yatsinze abandi bakandida bane barimo Hott Amadou (Senegal), Maimbo Munzele (Zambia), Tolli Mahamat (Tchad), na Swazi Tshabalala (Afurika y’Epfo). 

Itorwa rye rije mu gihe gikomeye cyane, Afurika iri guhura n’ibibazo byinshi birimo imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’ubukungu, n’ihungabana ry’ubukungu ku isi hose. Banki Nyafurika y’Iterambere igira uruhare rukomeye mu gufasha ibihugu bya Afurika kugera ku ntego zikomeye zirimo ikerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Intego z’Iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye (SDGs).

Tah yagize ati “Urugendo ruri imbere ntiruzaba rworoshye, ariko binyuze mu bumwe, udushya, n’ibikorwa by’indashyikirwa, dushobora kubaka ejo hazaza h’Afurika hihagazeho.”

Sidi Ould Tah yagiriwe icyizere cyo kuyobora Banki nyafurika y'iterambere

May 30, 2025 - 09:56