Kirehe: Abahinzi b'umuceri barataka igihombo baterwa no kutagira ubwanikiro
Abahinzi bahinga umuceri mu karere ka Kirehe, bavuga ko kutagira ubwanikiro bibateza igihombo bitewe nuko umuceri unyagirwa ugatakaza ubuziranenge.
Abahinzi bahinga umuceri mu kibaya cya Cyunuzi mu Murenge wa Cyunuzi, nibo bagaragaza ko umusaruro wabo wangirika bikabateza igihombo bitewe no kudatagira imbuga ihagije yo kwanikaho umuceri.
Aba baturage bavuga ko batabona aho banika umuceri mu buryo buwurinda kwangirika bagasaba gufashwa bakabona ubwanikiro birinda umuceri wabo kunyagirwa.
Umwe mu bahinzi yagize ati "Ikibazo cyo kwanika umuceri hanze, ni rusange turanika mu minota mike imvura ikaba iraguye ubundi tukongera tukanura. Umuceri urimo uramera kubera ko nta bwanikiro dufite, kubera ko imvura ari nyinshi muri iki gihe hari nubwo tumara na kabiri tutanitse."
Umwe mu bahinzi nawe, agaragaza ko umuceri wabo wangirika kubera kunyagirwa bitewe no kutagira aho banika ndetse naho banurira umusaruro banitse .
Yagize ati "Urabona niba ufite imifuka nk'itandatu, ushobora gusanga imwe umuceri warameze, kubera ko iyo umuceri wameze, nta kindi kintu wawukoresha uba ubaye imfabusa. Umuceri wanjye naranitse, uko imvura iguye ugenda utembanwa n'amazi, ukanatakaza ubuziranenge."
Uwo muhinzi akomeza agira ati "Icyo twifuza nuko twabona ubwanikiro, byaba ngombwa tukabona ahantu hasakaye kuko n'ubundi ku bwanikiro imvura iragwa amazi agatembera mu muceri ugatoha."
Undi muturage nawe uhinga umuceri mu Kibaya cya Cyunuzi nawe aragagaza igihombo gituruka ku bwanikiro budahagije.
Yagize ati "Imvura iyo yaguye umusaruro uramera ibyameze tukabimena, ugasanga duhombye umusaruro mwinshi, nkanjye nahombye nka kimwe cya gatatu kiragenda. Tubonye ubwanikiro twarushaho kunguka."
Uyu muturage yunzemo ati "Hari uwo usanga wameze ukawujugunya kuko ntabwo wapakiza umuceri wameze ngo uruganda rubyemere."
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye Radio one dukesha iyi nkuru, ko ikibazo cy'ubwanikiro bw'umuceri Akarere ka Kirehe katangiye gushaka ibisubizo kuri iki kibazo.
Yagize ati "Akarere ka Kirehe ku bufatanye na koperative z'abahinzi hari intambwe ya mbere yari yakozwe yo kubona imashini yumisha umuceri, icyo tubafasha ni ukugira ngo tuwumishe ku buryo bwihuse umuceri ureke kunyagirwa, ikindi ariko dufite umushinga wo gukomeza kwagura ibikorwa by'ubwanikiro, ariko ni umushinga tutarabonera ingengo y'imari ariko duteganya ko hari ubuzakorwa mu mwaka w'ingengo y'imari y'umwaka utaha."
Ikibaya cya Cyunuzi gihingamo abahinzi 3400 bibimbuye muri koperative COOPRIKI-CYUNUZI. Muri iki kibaya hari ubwanikiro 27 ariko abahinzi bavuga ko ubwo bwanikiro budahagije.


Kinyarwanda
English
Swahili









