issa
Bank y’Isi igiye kugira uruhare mu guteza imbere umujyi wa Kigali

Jul 1, 2025 - 11:52
 0

Inama y’Abayobozi b’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (IDA) cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Imari (World Bank) yemeje inguzanyo ingana na miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika igenewe Umushinga wo Guteza Imbere Ingendo mu Mijyi mu Rwanda, uzwi ku izina rya Rwanda Urban Mobility Improvement (RUMI) Project.

Uyu mushinga ugamije kugeza ku Banyarwanda ibisubizo birambye, bitangiza ibidukikije kandi bifite umutekano mu bijyanye n’ingendo, hagamijwe gufasha Kigali kugera ku rwego rwo kuba umujyi ugezweho, ushobora kugerwamo na bose kandi witeguye guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. 

Nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru, uyu mushinga uzibanda ku bibazo bikomeye by’ingendo mu mujyi wa Kigali, birimo serivisi zidahagije z’ubwikorezi rusange, imihanda idahagije y’abanyamaguru n’abanyabiziga, umubyigano w’imodoka ku mihanda, n’ibibazo by’umutekano wo mu muhanda.

Ibikorwa nyamukuru bizashyirwa mu bikorwa birimo kubaka gare nini y’ingendo zitandukanye ya Nyabugogo, gushyiraho imihanda yihariye y’amabisi (bus lanes), kwagura inzira z’abanyamaguru n’abanyabiziga kugira ngo bashobore kugera aho bajya byoroshye (last-mile connectivity), no gutangiza ikoreshwa ry’amabisi akoresha amashanyarazi hamwe n’ahabugenewe ho kuyashyirira umuriro.

Sahr Kpundeh, uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, yagize ati: “Uyu mushinga uzafasha Abanyarwanda kugera ku mirimo n’ibindi bikorwa by’ingenzi, cyane cyane abagore n’urubyiruko, kandi uzashyigikira intego ya Kigali yo kuba umujyi wita ku bwikorezi rusange kandi ujyanye no kurengera ikirere.”

Yongeyeho ati: “Ni no ku bw’uko ingendo z’abaturage ziba zizewe, zitekanye, kandi zigerwaho na buri wese.”

Muri Kigali, abantu bashobora kugera ku mirimo bakoresheje ubwikorezi rusange mu gihe kitarenze isaha ni kimwe cya gatatu (1/3) gusa. Uyu mushinga uzahindura ibyo, kuko uzongera uburyo bwo kwinjira mu mihanda migari, bitume byoroha kugera ku mirimo, amashuri n’ibindi bikoresho remezo by’ingenzi.

Ihubu rya Nyabugogo, rizaba igice nyamukuru cy’uyu mushinga, biteganyijwe ko rizajya rikira abagenzi bagera ku bihumbi 180 buri munsi bitarenze umwaka wa 2030. Rizaba kandi igicumbi cy’ubucuruzi, ingendo zo mu gihugu no mu karere, ndetse n’ahazaturuka imirimo mishya myinshi.

Akiko Kishiue, impuguke mu bwikorezi bw’imijyi muri Banki y’Isi, yagize ati “Umushinga wa RUMI ushyira umusingi ku bwikorezi bugezweho, bukora neza kandi budahumanya ibidukikije.”

Yongeyeho ati: “Dushyizemo imari, ibikorwaremezo, n’udushya, tugamije guteza imbere ingendo mu mijyi no guhanga imirimo ibihumbi ku Banyarwanda.”

Banki y’Isi yemeza ko umushinga uzashyira imbere ihame ry’uburinganire, kuko uzahangana n’ikibazo cy’uko abagore ari bake cyane mu rwego rw’ubwikorezi (4.2%). Uyu mushinga uzabafasha kubona amahirwe yo gukora imirimo itandukanye ijyanye no gutegura, kubaka no gukoresha ibijyanye n’ingendo, ndetse n’ubucuruzi buzabera muri gare ya Nyabugogo.

Nanone kandi, umushinga uzazamura ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu ngamba zo kurwanya imyuzure ahazubakwa ihuriro rya Nyabugogo, rukunze kuzuzwa n’amazi y’imvura, kugira ngo ubwikorezi bwaho bukomeze gukora n’igihe cy’imvura nyinshi. Gutangira gukoresha amabisi akoresha amashanyarazi bizafasha kandi kugabanya umwuka wangiza uva mu modoka no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere biterwa n’ubwiyongere bw’imodoka.

Jul 1, 2025 - 12:09