Ubukungu bw’Umunyarwanda mu myaka itanu iri imbere
Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda nshya y’imyaka itanu ya Guverinoma (2024–2029), izwi nka NST2.
Iyo gahunda iteganya ibikorwa bigamije guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza y’abaturage. Mu byahawe umwanya munini harimo ubukungu, aho hitezwe ko umusaruro mbumbe ku muturage (GDP per capita) uzazamuka ukava ku madolari 1,040 mu 2023 ukagera ku 1,360 (asaga miliyoni 2 Rwf) mu 2029.
Inzego zirimo, ubuhinzi n’ubworozi, inganda, ubukerarugendo, kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda, ibikorwaremezo n’izindi, ni zo zizibandwaho mu kugera kuri izo ntego. Biteganyijwe ko ubukungu bw’igihugu buzazamuka ku gipimo cy’impuzandengo ya 9,3% muri iyi myaka itanu.
Mu rwego rw’ubuhinzi, ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari ibihumbi 71 bugere ku bihumbi 130. Leta izongera ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda, yorohereze abashoramari kubona inguzanyo, kandi inguzanyo zagenewe ubuhinzi zizazamuka zive kuri 6% z’inguzanyo zose zigere ku 10%. Umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi biteganyijwe uziyongera ku kigero cya 50%.
Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biteganyijwe ko umusaruro uzagera kuri miliyari 2 z’amadolari mu 2029, ndetse ubu bucukuzi bukajya bukorwa kinyamwuga kandi akongererwa agaciro imbere mu gihugu. Ibyinjira mu bukerarugendo bizazamuka bivuye kuri miliyoni 620 z’amadolari bigere kuri miliyari 1 mu 2029, hashingiwe cyane ku bukerarugendo bushingiye ku nama ndetse n'amahugurwa y’abakora muri urwo rwego.
Guverinoma igaragaza ko hazangwa imirimo mishya miliyoni 1,2 mu myaka itanu, nibura buri mwaka hakaboneka imirimo mishya ibihumbi 250.
Mu bikorwaremezo, hazubakwa ndetse hanasanwe imihanda ireshya na kilometero 300 ku rwego rw’igihugu n’indi ireshya na kilometero 500 y’imigenderano, hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku masoko. Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir izagura ingendo zayo n’ubushobozi bwo gutwara imizigo, ndetse Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Bugesera nacyo biteganyijwe ko kizuzura hagati ya 2027–2028.
Dr Nsengiyumva yasabye ubufatanye bwa buri rwego kugira ngo ibikubiye muri NST2 bigerweho, yibutsa ko gahunda y’imyaka irindwi (2017–2024) yasize ubukene bukabije bugabanutse buva kuri 11% bugera kuri 5,4%, abaturage miliyoni 1,5 bakava mu bukene.
Minisitiri w’Intebe yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma/NST2


Kinyarwanda
English
Swahili









