Trump yashyizeho 25% by'imisoro ku bihugu bikorana ubucuruzi na Iran
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje imisoro mishya ya 25% ku bicuruzwa byose biva mu bihugu bikorana ubucuruzi na Iran, icyemezo Perezida Donald Trump avuga ko kigamije gushyira igitutu kuri Tehran ariko gishobora guhungabanya ubukungu bw’ibihugu binini by’ubucuruzi ku isi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko, ibihugu byose bizateganya gukorana ubucuruzi na Iran bizajya bishyirwaho umusoro w’inyongera wa 25% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.
Ku wa Mbere, Trump yavuze ko ibihugu byose byagirana ishoramari cyangwa ubucuruzi na Republika ya Islamu ya Iran bizahura n’uyu musoro mushya wa 25% ku byo bitumiza muri Amerika. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu nk'Ubushinwa, kimwe mu bihugu binini byohereza ibicuruzwa muri Iran kandi binakorana ubucuruzi na Amerika.
Ni icyemezo cyatangajwe mu gihe Iran irimo ibibazo bikomeye by’imyigaragambyo yiganjemo ubwicanyi bwinshi, kandi Trump yanatangaje ko Amerika ishobora gukoresha ingabo zabo mu guhangana n’ibi bibazo muri icyo gihugu. Icyakora uburyo iyi misoro izashyirwa mu bikorwa n’ibisobanuro byayo biracyari kwibazwaho byinshi, kuko White House itari yatanga ibisobanuro birambuye.
Iki gikorwa cya Trump cyo gushyiraho imisoro y’inyongera kigamije gushyira igitutu ku miyoborere ya Iran no gutuma ibihugu bitandukanye bihitamo guhagarika ubucuruzi na yo, gusa ariko ibi byose bishobora kugira ingaruka zikomeye mu bihe biri imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









