issa
Uganda: Abaturage batangiye amasengesho y’iminsi 14 basengera amahoro n’umutekano

Jan 12, 2026 - 21:25
 0

Mu gihe Uganda yitegura amatora rusange ateganyijwe kuba ku wa 16 Mutarama uyu mwaka, abakirisitu bo mu matorero atandukanye batangiye amasengesho y’iminsi 14 basengera amahoro n’umutekano w’igihugu, banasaba ko ayo matora yazaba mu mucyo hirindwa imvururu n’ubwicanyi byabaye muri 2021 ubwo ayo matora aheruka.

Kugeza ubu nta yindi nkuru iri mu bitangazamakuru byo muri Uganda uretse iy’uko amatorero n’amadini muri Uganda yatangiye gusengera icyo gihugu basaba amahoro n’umutekano mu matora bitegura kujyamo, ni mu gihe abaturage bamwe na bamwe bashyigikiye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buyoboye icyo gihugu bakomeje kuburirwa irengero, ibyo umunyepolitiki Bobi Wine akomeje gushinja ubuyobozi bwa Museveni.

Ibi byatangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru byo muri Uganda ku wa 11 Mutarama 2026, nyuma y’uko abakirisitu basengera mu idini rya Pentecostal Blessed Anointed Church i Kampala batangiye amasengesho yo kwiyiriza batarya batanywa y’iminsi 14, nyuma yuko abantu bakomeje kuburirwa irengero bavugwaho kuba inyuma ya Bobi Wine umukandida utavuga rumwe na Leta ya Uganda.

Abaturage bavuga ko bafite impungenge z’uko ibyabaye mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu muri 2021 yasize bamwe bayaburiyemo ubuzima, ubwo Yoweri Kakuta Museveni yatsindaga amatora ku majwi 58% mu gihe mugenzi we Bobi Wine yari yagize 35% bishobora kongera kuba.

Amashyirahamwe mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu muri Uganda arimo Amnesty yavuze ko hakenewe umutekano uhagije mu matora ari imbere, nyuma yo gushinja inzego z’umutekano z’icyo gihugu ko mu matora yabaye mu 2021 hari abaturage bagiye bafatwa bugwate bikarangira baburiwe irengero, nyuma y’uko berekanye abakandida bari inyuma bigatera imvururu mu matora.

Umushumba mukuru w’iri torero rya Pentecostal Blessed Anointed Church, Joseph Wasswa, yatangaje ko amasengesho batangiye nk’abaturage agamije gusabira igihugu cya Uganda amahoro, ituze n’umutekano usesuye mu matora.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko n’abepiskopi Gatolika muri Uganda binjiye muri icyo kibazo mu buryo bweruye, basaba ko amatora yaba mu mucyo no mu butabera.

Ibyo bikaba byaragaragajwe mu itangazo ryasohowe ku wa 6 Mutarama, nyuma y’inama yahuje abepiskopi muri Uganda yari igamije gusaba Komisiyo y’Amatora y’icyo gihugu gusohoza inshingano zayo mukuri, mu mucyo no mu bwisanzure.

Jan 12, 2026 - 21:40