Ikirahure cya byeri cyongera imikorere myiza y’ubwonko
Ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi bugaragaza ko ikirahure kimwe cya byeri kiba kirimo 15% bya vitamin B6. Iyo vitamine ikungahaye ku bikenerwa n’umubiri biwufasha mu buzima bwo mu mutwe, gukora neza kw’amaraso bikanongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Icyakora hari ikinyobwa cya’Larger’ kitarimo umusemburo usindisha na cyo kiba kifitemo vitamine B6. Ikigo cy’ubuzima NHS cya Leta y’Ubwongereza cyasobanuye ko abagabo bakenera nibura 1.4mg ku munsi naho abagore bakenera bakenera 1.2mg za Vitamine B6.
Prof Michael Rychlik wakoze ubu bushakashatsi yavuze ko ibikoresho bikoreshwa mu gukora inzoga birimo sayiri. Iyi sayiri ni ikimera cyo mu muryango w’ibyatsi mu bwoko bwa monocotyledonous. Ibindi byifashishwa mu nzoga birimo ingano,umusemburo byose bikaba bikungahaye kuri vitamin B6.
Ubushakashatsi bwakorewe ku moko 65 ya byeri yaguzwe ahantu hatandukanye mu Budage yabonye ko Bock ifite igipimo kinini cya B6, ikurikirwa na ‘Larger’ z’umukara na byeri z’ingano. Byeri z’umuceri ni zo zari zifite B6 nkeya. Byeri zidasembuye zanakuwemo ethanol nyuma yo kuzitara zari zifite B6 iri hejuru. Byeri ya ‘Larger’ isanzwe yari irimo 20% iba ikenwe ku ifunguro.

Kinyarwanda
English
Swahili









