Kigali-Kigarama: Amazi y'imvura ateza ibiza yabyazwamo amashanyarazi
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nangumurimbo Akagari ka Karugira Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, kimwe n’abatuye ruguru yaho, barataka binubira amazi y’imvura aturuka mu mpinga y’umusozi wa Rebero, asenyera abaturage, agaca za ruhurura, aho bafite impungege ko ikiraro cyambukiranya iyo ruhurura, gishobora gutenguka abantu bagatwarwa n’amazi y’imvura.
Ayo mazi aturuka ku bikorwa remezo byubatswe, harimo amashuri, amazu yo guturamo, amazu akorerwamo ubukwe, n’imihanda, kuko ishyamba ryafataga ayo mazi yakuweho, hubakwa amazu mashya.
Umusozi wa Rebero, kubera iterambere ryahegerejwe, byatumye abatuye mu musozi hagati ugana Kimisange, n’abatuye hasi mu kabande mu Murenge wa Kigarama na Kimisange, bahorana impungenge z’ibiza ko amazi aturuka muri ruhurura yabatwarira ababo.
Ayo mazi aturuka mu mpinga y’umusozi, hakiyongera n’andi agenda aturuka impande n’impande, akamanukana umuvuduko hagati y’iyo misozi, akiroha muri iyo ruhurura.
Nsengiyumva Damascène, umuturage uhamaze imyaka 10 muri uwo Murenge wa Kigarama, yagaragaje impungenge ko abaturage bashobora guhura n’ikibazo, ati ‘‘ntabwo impungenge zabura mu kwambuka, haragenda hatenguka’’.
Emmanuel Simugomwa, umuturage uturanye n’icyo kiraro mu Mudugudu wa Byimana mu Murenge wa Kigarama, na we yavuze ko icyo kiraro kucyambuka biteye ikibazo, yagize ati ‘‘Ikiraro twagikoze cyambutsa abantu, baturuka Byimana, Bwerankori, mfite impungenge ko iki kiraro kizatwara abantu, dore mu biti 12 hasigaye 1 gusa gifashe, dufite impugenge ko cyakwica abantu’’.
Kakuze Veneranda ufite imyaka 55 akaba atuye mu Mudugudu w’Indatwa, yagize ati ‘‘navukiye aha ngaha, ka ruhurura kari kakiri gato kataratenguha kuriya’’.
Ati ‘‘mu 1999 twambukaga n’amaguru iyi ruhurura, tujya gutashya hakurya hariya’’.
Veneranda yavuze ko ruhurura yatewe n’inyubako, imihanda, avuga ko ahora abwira abashaka kuyobora amazi iwe, ati ‘‘mwakagombye kubanza kutubwira’’.
Ati ‘‘turahinga, tunasibura amazi, itsina ubona ni izanjye, barashenye ngo ni mu manegeka, ruhurura irazikubita zikagenda’’.
Hari imigano ni yo nitereye, ati ‘‘mfite imiryango y’abantu 15, uriya utuye hariya ni umwana wanjye, batubwiye ko ruhurura bagiye kuyikora, ibiti nateye birahari, ruhurura bayubakire, kuko babikoze kwa Nyiranuma, bayobore amazi muri Rwampala, bakore n’urugomero’’.
Umwe mu baturage witwa Kwihangana Claver yabwiye itangazamakuru ko iyo ruhurura nubwo yarisanzweho ko yagize ubukana muri 2015, ko amazi ava i Rebero ari yo abasenyera.
Ati ‘‘bashobora kuba badafata amazi, iyo ageze hano, hari ikorosi ritera amazi kuzura, agasendera mu muhanda, agasenyera abaturage, kuko mu gihe cyo kubaka iyi ruhurura batahagoroye neza, ngo amazi abashe gutemba’’.
Gasana Valentin utuye mu Mudugudu wa Nangumurimbo Akagari ka Karugira Umurenge wa Kigarama avuga ko iyo ruhurura imaze imyaka itanu (5).
Yagize ati ‘‘ni bwo ibiza byatangiye, bitewe n’amahuriro ya ruhurura, ni yo mpamvu hahora ibiza’’.
Yakomeje agira ati ‘‘Iyo imvura iguye izana ibiti, imicanga bihita bimanuka, ruhurura zikuzura, mu buryo n’imodoka zitinya gutambuka’’.
Abaturage bavuga ko ikosa ryabayeho mu myubakire yo gutunganya ruhurura, ntibayirambura neza, ahubwo bakora ikorosi, bituma amazi ahurira ahantu hamwe, akarenga umuhanda, bigatuma yiroha muri butiki ku mpande n’amazu y’abaturage.
Ingaruka zimaze guterwa n’iyo ruhurura, bavuga ko hari umuntu amazi yatwaye kimwe na moto, yagize ati ‘‘amazi aturuka i Rebero, hari aho aho yubakiye n’ahandi itubakiye’’.
Abahatuye basaba ko ikiraro aho bagishyize bacyimura, kikajya ahatungaye n’iyo ruhurura, itabanje kunyura mu ikorosi, kugira ngo amazi abone uko atambuka, mu myaka 5 irangiye, nibwo amazi yatangiye kuza ari menshi, basaba ko abubatse ku i Rebero bafata amazi, kuko amazi ya ruhurura azana n’inginga z’ibiti.
Karimba Viateur umwe mu baturage yavuze ko amazi yiyongereye kubera ubwinshi bw’amazu, itemwa ry’ishyamba, amazi akaba atakicyinjira mu butaka, ahubwo akayoboka ruhurura, hakiyongera gutunganya iryo korosi no kwimura icyo kiraro, kikaringanira n’iyo ruhurura.
Ruhurura ngari iterwa n’amazi aturuka mu mpinga y’umusozi wa Rebero, ikamanuka Kimisange, ikiroha mu kabande, aho akenshi, abaturage bahorana impungenge y’amazi y’imvura uko iguye ko yatwara abantu n’ibyabo.
Igisubizo cy’ibyakorwa
Prof Francois Naramabuye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’inzobere mu bidukikije, avuga ko imihindagurikire y’ibihe yahindutse, nayo ifite ibintu biyitera, bituruka hafi cyangwa kure, ko noneho haba uburyo bw’imikoreshereze y’ubutaka, ubwo buryo bw’imikoreshereze y’ubutaka, bushobora gutera ubwo buryo bumaze kuvugwa, niba ugiye kubaka amazu hejuru ku musozi, ayo mazu ntabwo uyasakaza ibyatsi, ntabwo imvura ikigwa ku butaka budacukuyeho, ibyo byose biratuma imvura yiyegeranya kuri ayo mabati, noneho ikagwa hasi mu butaka butoroshe cyangwa bukurungiye.
Igikurikiye, amazi aratemba n’imbaraga nyinshi, ajyane bwa butaka, kandi abe yakwangiza ibikorwa bifite imbaraga hepfo cyangwa hasi, kuko kera hari hatwikirije ishyamba hari amazu asakajwe ibyatsi, naguye hasi akagwa mu byatsi, akagenda buhoro ntiyihute cyane, akagenda acyengera mu misozi, ahubwo bikongera amazi mu masõko,
Abantu bari bakwiye gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu myubakire mu 2006-2007 aho Leta yashyizeho ingamba y’imicungire y’ubutaka, tugomba kwigira ku bikorerwa ahandi, tunashyingiye ku bibazo byacu by’umwihariko, bitewe n’ubutaka buto n’abaturage bakiyongera.
Hari ingamba zafashwe zigenda zinavugururwa, hari nk’agahunda Leta ikangurira abantu kubaka inzu zigerekeranye, mu butaka buto, abantu bakahatura ari benshi.
Mu Rwanda hari amahirwe kubera ubutaka bukomeye, bushobora kwikorera amazu agerekeranye menshi agera ku 10 kugera kuri 30 n’arenga, iyo bibaye bityo abantu bakoresha ubutaka buto mu miturire, kandi n’uburyo bwo gukoresha amazi buroroha, aho kugira ngo amazi yangize ahubwo bayabyaza umusaruro, kuko amazi arakenewe mu buryo bwinshi burazwi,
Isõko y’amazi ni agenda acengera mu butaka gahoro gahoro, iyo isõko ibuze, byanze bikunze amasõko azagabanuka, inyigo zirahari, inzego zishinzwe ubutaka, ubuhinzi n’ibidukikije zagiye zikora inyigo nyinshi, n’uburyo burahari, ndetse na tekinoloji zirahari, ikintu kibura ni ukuyisakaza zigakoreshwa,
Minisiteri n’ibigo byarabiteguye, harimo REMA, MINAGRI, kandi zarizwe neza, ikintu kibura ni igerageza, nyuma hakabaho gusakaza icyo gikorwa ahantu hose gikwiriye kuba, umuntu yakwibaza kuki bitakozwe.
Igikorwa cyo gufata amazi ukayashyira ahantu ukayabika, ukayaha uburyo yakomeza kuba isõko, ya mazi yo mu mariba yo hasi, cyangwa ukaba wayakoresha mu kubyara ingufu, MINAGRI yarabiteguye, hashyize imyaka myinshi, ariko kubishyira mu bikorwa byakagombye gukorwa n’abikorera, n’abandi bantu babisobanukiwe, abashakashatsi na kaminuza, bagombye kubishyira mu bikorwa ibyo Leta yashyizemo imbaraga, biranditse, noneho bagakora igerageza, bakigisha abantu kubikoresha,
Kwibutsa birakorwa, gusa haba hari ibyihutirwa (priorité), ubu urabona batangiye kubikangurira abantu, itangazamakuru rigomba kubisakaza bafatanyije n’inzobere, hari inzobere zishobora gushyira mu bikorwa.
Tbilisi muri Georgia, ni Umujyi uherereye mu burasirazuba bw’Uburayi n’uburengerazuba bw’Asia, ufite abaturage miliyoni 1 n’ibihumbi 259 mu 2024, ufite ibirometero 726 km², ni Umujyi ufite imisozi, bubatse za dame zivamo amashanyarazi aturuka ku imvura, bateri zibika umuriro n’igihe cy’impeshi, bahinduranya, panneau soleil, zikomeza gutanga umuriro, umujyi ukamurikirwa n’amashanyarazi ari muri wo.
Prof François Naramabuye umaze imyaka 26 yigisha abanyeshuri muri kaminuza, avuga ko na bo bashobora kugira icyo bakora, ati ‘‘twarigishije, bamwe bagerageza gukora, abandi bari mu mahanga bakora neza’’.
Nabo ngo bagomba gushaka ubundi buryo, kuko abo bigishije barahari, kuba na bo, banabafasha mu kwigisha, ahubwo bakigira mu byakorewe ahandi, umuntu ashobora kugenderaho, agakora nk’ibyo n’abo bakora, noneho ibintu bizeho, bikajya mu bikorwa, birasaba ko abantu bakanguka, bagakorana bakavugana, kuko hari byinshi bagomba kwitondera, kuko n’imikoreshereze y’ubutaka hari n’igihe iyo mukomeje kubukoresha mu buryo bwo kuzamura umusaruro gusa ibyo bikoresho mukoresha birasiga mu butaka cyangwa mu mazi, ati ‘‘dushobora kuzagira igihe, twishe ubutaka bwacu’’.
Naho ku bintu bijyanye n’amafumbire abantu bakoresha, imiti, byose bagomba kubyitondera, ko ku isi ayo makuru arahari, arazwi nta gishya kirimo, ati ‘‘icyo dukora ni ukwitonda, noneho tukareba uko tugira inama ababishinzwe, tukabishyiramo imbaraga nyinshi’’, bakongera umubare w’abakozi, kugira ngo iyo mirimo yose ishobore gukorwa.
Twahirwa Anthony, Umuyobozi w’Ishami ry’Iteganyagihe n’imikoreshereze yaryo, mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko bafite ubushobozi bwo gupima iteganyagihe mu gihe cy’iminsi 5, 7, ukwezi, amezi 3 kuko bisabwa n’abahinzi borozi, iteganyagihe mu gihe cy’imyaka 30 ndetse n’imyaka 100 iri imbere.
Izo nzego zavuzwe haruguru zishyize hamwe, hafatwa ingamba hakiri kare, hakirindwa ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, bityo amazi akabungabungwa, ntatere ibiza, ahubwo akabyazwa umusaruro wagirira akamaro abaturage, harimo kuyabyaza amashanyarazi yakunganira asanzwe akoreshwa REG, amasõko akiyongera, hirindwa ubutayu na ruhurura zidasiba gutwara ubuzima bw’abaturage bityo abaturage bakaba mu mahoro azira ibiza.
Emma Claudine Ntirenganya Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’uburezi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye itangazamakuru ko hari gahunda yo kuvugurura ibikorwaremezo harimo na za ruhurura, abizeza ko imirimo yo kuyisana iri hafi.
Ati ‘‘Turimo gukora ibishoboka kugira ngo izo ruhurua zisanwe, turimo gukora ibishoboka kugira ngo dukomeze guhindura Umujyi mwiza utubereye twese tugahera ku bintu byose bishyira ubuzima bw'abantu mu kaga, ruhurura ziri mu bintu byihutirwa, twabasaba ko mu gihe ibikorwa bitarongera gusubukurwa, bagerageza kurinda ubuzima bwabo n'ubw'ababo, kugira ngo hatagira ubuzima bw'umuntu twaburira hafi ya ruhurura’’.
Inkuru ya Basanda Ns Oswald


Kinyarwanda
English
Swahili









