issa
Rwamagana: Hibutswe abagore n'abana biciwe ku ishuri ribanza rya Sovu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 21, 2026 - 16:15
 0

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage bo Murenge wa Kigabiro, kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko abagore n'abana biciwe ku ishuri ribanza rya Sovu muri Mata 1994. Mu butumwa bwahatangiwe hagarutswe ku bugome ndengakamere bw'interahamwe zishe abari bahungiye ku mashuri ya Sovu nyuma yo gufata ngufu abagore n'abakobwa zikabasambanya.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abagore n'abana biciwe ku ishuri ribanza rya Sovu cyabaye ku wa mbere ya 20 Mata 2026 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Mu buhamya bwa Uwimana Angelique wari ufite imyaka 8 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko bamwe mu batutsi bari batuye muri Segiteri ya Sovu bahungiye mu bitare bya Rutonde ariko bamwe muri bo bakicwa tariki ya 15 Mata 1994, Abarokotse ibitero byishe abahungiye i Rutonde bafashwe n'interahamwe zibasubiza muri Segiteri ya Sovu, bagejejwe muri iyo Segiteri bari batuyemo, abari abayobozi  bayo bafashe icyemezo cyo kohereza ku ishuri ribanza rya Sovu abagore n'abana bahageze  babafungirana mu byumba by'amashuri.

Uwimana avuga ko bamaze iminsi itatu interahamwe zitwika urusenda zikohereza umwuka warwo mu mashuri bari bafungiranywemo ndetse bakajya basohora abagore n'abakobwa bakabajyana mu rutoki  rwari hafi y'amashuri zikabafata ku ngufu zikabasambanya.

Uwimana yavuze  ko ubwo interahamwe zavaga kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire tariki ya 18 Mata 1994, zishe abagore n'abakobwa bari ku mashuri ya Sovu zibajugunya mu musarani wakoreshwa n'abanyeshuri.

Uwimana avuga ko n'ubwo bari bamutemye yabashije kuva mu musarani wajugunywemo abaciwe ku mashuri ya Sovu agakomeza kwihisha kugeza Inkotanyi zimurokoye nyuma y'ibitero bitandukanye byashatse kumwica  ubwo yabaga  agenda ashaka aho yahungira  ariko akarokoka  akuwe mu gihuru n'Inkotanyi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yagaragaje uko abagore n'abakobwa biciwe ku ishuri ribanza rya Sovu babeshywa kurindirwa umutekano.

Yagize ati "Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Sovu, rufite umwihariko wo kuba rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 707,uru Rwibutso rufite umwihariko kuko umubare munini w'imibiri yashyinguwemo ni abagore n'abana, kuko uru Rwibutso ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 707, harimo abana 384, abagore 243 n'abagabo 80.

Umwihariko w'ubwicanyi ndengakamere bwabereye hano i Sovu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nuko abari abayobozi bariho icyo gihe n'interahamwe bagiye inama bemeza ko abakobwa n'abagore bababeshya ko babahumurije, bakabahuriza ku ishuri ribanza rya Sovu ari ho hano turi barabarinda ariko kwari ukugira ngo babatandukanye n'abagabo kugira ngo bajye babafata ku ngufu babasambanya ndetse bizanaborohere igihe cyo kubica bitabagoye."

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yagaragaje ko bamwe mu barokotse bakigaragaza kugira ihungabana mu gihe cyo kwibuka kubera ibikomere bafite asaba ko hakiri urugendo mu kubafasha gukira ibyo bikomere asaba uruhare rwa buri wese mu rugendo rw'isanamitima.

Musabyeyezu yakomeje avuga impamvu i Sovu hibukirwa abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Aha twibukira ku mashuri ya Sovu, twahagize umwihariko mu karere kacu wo kuhibukira abagore n'abana bitewe n'ibikorwa by'urukozasoni interahamwe zahakoreye ubwo bicaga Abatutsi bari bahungiye kuri aya mashuri, nkuko twabyumvise mu buhamya, hakaba mu bari bahahungiye bari biganjemo umubare munini w'abagore n'abana."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Uwituze Solange, yagaragaje ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe muri bo bagifite ibikomere bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  anashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati" Uyu munsi turashima cyane Inkotanyi zari mu Ngabo za RPA zari ziyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, zitanze zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo twumva amateka yazo, dusanga abenshi bari urubyiruko, bari bato ariko batari gito, twanabyumvise mu buhamya bwa Angelique."

 Dr Uwituze yakomeje agira ati" Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwongeye kubakwa, rushingiye ku bumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda. Leta y'Ubumwe itandukanye na Leta zayibanjirije za Kayibanda na Habyarimana zashyize imbere ivangura, iha Abanyarwanda bose amahirwe angana nta kureba ubwoko bw'abantu ndetse n'ubwo bwoko bwavanywe mu indangamuntu. Uyu munsi umwana abona ishuri kubera ko yabikoreye yabitsindiye, umunyarwanda akabona akazi kubera ko yagapiganiwe."

 Dr Uwituze yunzemo ati" Hashyizweho gahunda z'isanamitima n'uyu munsi zigikomeje, ndashimira uhagarariye IBUKA, wavuze ko izo gahunda z'isanamitima nyuma y'imyaka 32 ahari dukwiye kureba impamvu hakiri abantu bagikomeretse kandi izo gahunda zigihari, tukareba uburyo twabikosoramo kugira ngo nabo tubagereho, umunyarwanda abe mu Gihugu atekanye atikanga ko hari ushobora kuza kumugirira nabi."

Dr Uwituze yanagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko ku mashuri ya Sovu yakoranywe ubugome ndengakamere.

Yagize ati "Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe ubukana, abantu baricwa, ingo ziratwikwa, abaturage barasahurwa abagore ndetse n'abana, baricwa, batabwa no mu musarani, amateka y'abagore n'abana biciwe kuri iri shuri rya Sovu, ni ibimenyetso cy'ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe."

Dr Uwituze yakomeje ati "Abagore barakusanyijwe ariko babeshywa ko bagiye kubarinda ariko bakorerwa iyicarubozo rikomeye nkuko twabyumvise, bafashwe ku ngufu bambikwa ubusa, biciswa n'inzara n'inyota maze ku itariki ya 18 nkuko twabyumvise baricwa mu buryo bw'agashinyaguro, ibi bikorwa ndengakamere bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe n'urwego rw'ingengabitekerezo yari imaze kugeraho."

Mu karere ka Rwamagana hari inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 84, 308. Umurenge wa Kigabiro urimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Sovu, ufite inzibutso 3 ziri mu tugari twa Bwiza, Nyagasenyi na Sovu twose twari mu cyahoze ari komini Rutonde.

Apr 21, 2026 - 17:07