Udushya 15 tuzaranga Igikombe cy’Isi cya 2026 tutigeze tubaho mu mateka
Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bakomeje kwitegura Igikombe cy’Isi muri 2026, iri rushanwa ritegerejwe na benshi rizaba ryihariye mu mateka kubera impinduka n’udushya twinshi tutigeze tubaho kuva ryatangira mu 1930.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico, kikaba kizaba ari cyo kinini kurusha ibindi byose byabayeho haba mu mubare w’amakipe, imikino ndetse n’abafana bazacyitabira.
Amakipe 48 ku nshuro ya mbere
Kimwe mu byitezwe cyane ni uko ku nshuro ya mbere amakipe azitabira azagera kuri 48, avuye kuri 32 yari asanzwe yitabira kuva mu 1998.
Ibi bivuze ko ibihugu byinshi bizabona amahirwe yo gukina iri rushanwa rikomeye, cyane cyane ibihugu byo muri Afurika, Asia ndetse n’Amerika yo hagati.
Mu mateka y’igikombe cy’Isi, Ibihugu bitatu bizakira iri rushanwa
Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, ntabwo byigeze bibaho ibihugu bitatu byakira irushanwa rimwe. Mu 2026, Amerika, Canada na Mexico bizaba byakiriye iri rushanwa icyarimwe, ibintu bizatanga uburyo bwagutse bwo kwakira abafana n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi.
Imikino iziyongera igere ku 104
Kubera ubwiyongere bw’amakipe, umubare w’imikino uzava ku 64 ugera ku 104. Ibi bizatuma iri rushanwa rimara igihe kirekire kandi ritange amahirwe menshi ku bakinnyi n’amakipe, yo kwigaragaza.
Afurika mu nyungu zikomeye
Impinduka nshya zakozwe na FIFA zatumye Afurika ihabwa imyanya icyenda ihoraho, ikaba ishobora no kubona undi mwanya binyuze mu mikino ya kamarampaka.
Ibi bivuze ko amahirwe y’ibihugu byinshi bya Afurika yo kwitabira Igikombe cy’Isi yiyongereye ku rugero rutigeze rubaho mbere.
Hazabaho icyiciro gishya
Ku nshuro ya mbere hazakinwa bihereye ku cyiciro cya 1/32 cy’amakipe, mbere y’uko hakinwa 1/16 na 1/8. Ni impinduka zizatuma amakipe menshi akomeza muri gahunda y’irushanwa.
Mexico izandika amateka
Mexico izaba igihugu cya mbere ku Isi cyakiriye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu nyuma yo kucyakira mu 1970 no mu 1986.
Ikoranabuhanga rizarushaho kwifashishwa
FIFA iteganya gukoresha uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga mu gusifura no gukurikirana imikino, harimo iterambere rya VAR ndetse n’ubundi buryo bwifashisha ubwenge buhangano (AI).
Abafana bazaba benshi kurusha mbere
Biteganyijwe ko abantu barenga miliyoni esheshatu bazakurikirana imikino ku bibuga, bikazatuma iri rushanwa riba iryitabiriwe cyane kurusha ayabanje.
Irushanwa ritegerejwe n’Isi yose
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bemeza ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizahindura byinshi mu mikinire no mu mitegurire y’amarushanwa mpuzamahanga.
Uretse kuba kizaba ari cyo kinini mu mateka ya FIFA, kizatanga n’amahirwe mashya ku bihugu bitari bisanzwe bigera muri iri rushanwa, ndetse gishobora kwandikwamo amateka mashya atazibagirana mu mupira w’amaguru.
Mu gihe habura igihe gito ngo gitangire, amaso y’abatuye Isi yose azaba areba kuri Amerika, Canada na Mexico, aho hitezwe kuzandikirwa igice gishya cy’amateka y’Igikombe cy’Isi.

Kinyarwanda
English
Swahili








