Gukina nk’abahimana! Ishusho ya APR FC yatashye isebye mu Inkera y’Abahizi
APR FC ntabwo yatashye neza mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi yari yiteguriye.
Kuva tariki 19 Kanama 2025, nibwo irushwanwa ry’Inkera y’Abahizi ryatangiye. Ni irushanwa ryateguwe na APR FC ariko niyo kipe yasoje iri rushanwa ikinnye imikino 3 ibura inota na rimwe itahana.
Amakipe yari yatumiwe muri iri rushanwa harimo Police FC, AS Kigali ndetse na Azam FC. Izi kipe zose ndetse na APR FC zarahuye ndetse ubwo ikipe zabaga zinganyije zahitaga zitera Penalite.
APR FC yatangiye ikina na AS Kigali ariko ntabwo muri uyu mukino wavuga ko yitwaye neza cyane nubwo iminota 90 yarangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1, hatewe Penalite itsindwa 5-4.
Ku wa 21 Kanama 2025, APR FC yaje gukina umukino wa kabiri na Police FC. umutoza Abderrahim Taleb yaje gukinisha abakinnyi be bakomeye usibye Djibril Cheik Ouattra wari urwaye ‘Grip’. APR FC yaje gutsindwa ibitego 3-2 ariko ubona iri kurushwa na Police FC mu kibuga hagati. Ibi ni nako byagenze itsindwa na Azam FC ibitego 2-0 irushwa.
APR FC ko ifite abakinnyi beza kuki ititwaye neza
APR FC ni imwe mu makipe hano mu Rwanda ifite abakinnyi beza ndetse muri iyi mpeshyi yongeyemo abakinnyi beza kandi bakomeye. Urebye imikino APR FC yakinnye ubona ko abakinnyi barimo Memel Dao ari umwe mu bakinnyi beza, Ronald Ssekiganda ndetse kandi William Togui urimo kugenda azamura urwego.
Benshi bibaza impamvu APR FC ititwaye neza muri iyi mikino y’Inkera y’Abahizi kandi yari imwe mu zihabwaga amahirwe.
Umutoza wa APR FC twabonye muri iyi mikino ahinduranya cyane abakinnyi kandi aha ari ho kubonera ikipe ye y’abakinnyi 11 azajya abanza mu kibuga. Uyu mutoza yigeze gutangaza ko arimo kugerageza kuzamura urwego rw’imyumvire mu bakinnyi ba APR FC ariko ubona ko bitarahinduka kugeza ubu.
Ibi byagaragaye cyane mu mukino APR FC yakinnye na Police FC. APR FC yavuye inyuma itsinda ibitego 2-1, ariko umukino warangiye itsinzwe ibitego 3-2. Abasore ba Police FC bazamuye imbaraga cyane mu buryo bw’ibitekerezo, ikintu ubona muri APR FC kikiri hasi cyane.
Umuzamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, yakoze amakosa menshi muri iyi mikino ndetse ubona ko yiraye cyane bijyanye n’uko nta muzamu ukomeye umushyiraho igitutu nkuko byari bimeze umwaka ushize w’imikino.
Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bakinnye iyi mikino nk’abahimana
Iyi uvuze ko umuntu ahima undi ni nko kuvuga ko arimo gukora ikintu atagishaka yaba mu gukorana imbaraga cyangwa gushyira umutima kuri icyo kintu.
Kuva ku mukino APR FC yakinnye wa mbere wa AS Kigali kugeza ku mukino iyi kipe yakinnye na Azam FC ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, abakinnyi ba APR FC bakoze amakosa menshi tutari dusanzwe tubaziho.
Urebye ku mukino APR FC yakinnye na Police FC, bakinnyi barimo Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Dauda Yusif, Ruboneka Jean Bosco n’abandi, imbaraga no gushyira umutima ku mukino ntabyo bagaragaje ndetse no gutsindwa ibitego hari abo byavuyeho. Ibi Niyigena Clement byamuviriyemo kudakinishwa ku mukino wa Azam FC bagakinisha Alioun Suane nubwo nawe bitagenze neza.
Aha ushobora kuvuga ko ari amakosa asanzwe y’abakinnyi ndetse bishobora kuvamo ibitego. Abakunzi b’umupira bamwe babihuza no kuba hari abakinnyi ba APR FC bashatswe n’amakipe yo hanze y’u Rwanda ariko iyi kipe ikabimana, nabyo biri mu byatuma abakinnyi basubira hasi mu buryo bw’imitekerereze.
Abafana ba APR FC bishimire iki ku ikipe yabo
Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye Inkera y’Abahizi mu buryo bwo gutegura abakinnyi mu bijyanye n’imikino ariko kandi kugira ngo babashe kumenyerana hagati yabo ndetse binatume umutoza amenya abakinnyi icyo bamufasha mu gihe cy’amarushanwa.
Abakunzi ba APR FC bumvikanye bagaragaraza akababaro batewe n’abamwe mu bakinnyi ariko benshi bakagaruka kuri Ishimwe Pierre ndetse no ku mutoza Abderrahim Taleb. Abafana hano wabumva kuko bashaka intsinzi igihe cyose.
Abakinnyi ba APR FC urebye imikinire yabo ubona ko hari urwego bazamuye ugereranyije n’uko bakinaga umwaka ushize.
APR FC yo guhanahana umupira ndetse inarema uburyo bwinshi imbere y’izamu ntabwo byaherukaga. Muri iyi mikino ubona ko umutoza arimo kugerageza gushyira mu mutwe w’abakinnyi ikintu cyo guhanahana umupira ariko banagera imbere y’izamu. Abafana bakwiye kutarebera ikipe yabo mu ndorerwamo yo gutsinda gusa ariko bakanareba umupira n’urwego ikipe igezeho itegurwa.
APR FC bagiye gutangira kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup iratangira ku wa 2 Nzeri 2025. Ni irushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzania, Dar Es Saalam.
APR FC yatsinzwe na Police FC
Police FC yegukanye igikombe
APR FC yanamuritse imyambaro mishya muri iri rushanwa


Kinyarwanda
English
Swahili









