Visit Rwanda yageze no muri Shampiyona y'igihugu cya Esipanye
U Rwanda rwatangiye kwamamaze Visit Rwanda mu gihugu cya Esipanye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mata 2025, nibwo ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gishinzwe gutsura amajyambere, Rwanda Development Board(RDB), cyatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira gukorana na Atletico Madrid muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ni amasezerano yasinywe na Directeur ishinzwe Ibijyanye n'ibyinjira mu ikipe ya Atletico Madrid, Oscar Mayo ndetse na Jean Guy Afrika, CEO wa RDB. Aya masezerano u Rwanda rwasinyanye na Atletico Madrid azarangira tariki 30 Kamena 2028.
Ibikubiye muri aya masezerano
Mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Atletico Madrid, byemejwe ko Visit Rwanda izaba igaragara ku myambaro y'iyi kipe ariko yo mu myitozo ariko Kandi no mu mugongo ku myambaro Atletico Madrid izajya yishyushyanya mbere y'umukino.
Muri aya masezerano harimo Kandi ko Atletico Madrid izatangira kwamamaza Visit Rwanda guhera muri iyi mikino 5 isigaye kugirango iyi Sezo ya Esipanye irangire. Ariko Kandi ubwo ikipe ya Atletico Madrid izaba ikina igikombe cy'isi cy'ama-Club nabwo Visit Rwanda izaba igaragara ku myambaro yayo.
Ikipe ya Atletico Madrid yemeye Kandi ko visit Rwanda izajya igaragara ku mbuga nkoranyambaga zayo ariko Kandi no muri Sitade ya Atletico Madrid yitwa Riyard Air Metropolitano, ibirango bya Visit Rwanda bizaba bugaragaramo.
Muri aya masezerano arimo Kandi ko mu mwaka utaha ikipe y'abagore ya Atletico Madrid izatangira kwambara Visit Rwanda ku myambaro yose ikinana ndetse no mu myitozo izajya ikora.
Nibwo bwa mbere ikipe ya Atletico Madrid igiranye amasezerano n'igihugu icyo ari cyo cyose muri Afurika bivuze ko iki kintu ni cyiza ku gihugu cy'u Rwanda.
Ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda, bufite intego yo gukomeza kugaragaza u Rwanda ariko binyuze mu mupira w'amagaru no mu yindi mikino ariko Kandi bibanda mu makipe ayoboye cyane mu bihugu bikomeye.
Atletico Madrid yiyongeye ku yandi makipe akorana n'u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda arimo Arsenal FC yo mu bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ndetse na Bayern Munich yo mu gihugu cy'ubudage.


Kinyarwanda
English
Swahili









