issa
Ahazamuka ariruka cyane! Megan Arens wegukanye shampiyona y'isi y'Amagare mu Bangavu azwiho iki mu mukino w'Amagare?

Sep 23, 2025 - 14:00
 0

Umuhorandi Megan Arens wegukanye shampiyona y'isi y'Amagare mu Bangavu batarengeje imyaka 19 yegukanye isiganwa mu Buhorandi ndetse azwi cyane ku kuzamuka kuko aba yihuta cyane.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025, hakomeje shampiyona y'isi y'Amagare mu batarengeje imyaka 19 mu bangavu ndetse no mu Ngimbi.

Ku isaha ya saa tanu zirengaho iminota micye, nibwo hatangiye hakinwa mu cyiciro cy'Abangavu aho biteganyijwe ko ku isaha ya saa Munani zirengaho haratangira guhatana mu cyiciro cy'Ingimbi.

Megan Arens wegukanye iri rushanwa mu bangavu ni azwiho iki?

Megan Arens ni umwari ukomoka mu gihugu cy'Ubuhorandi, afite imyaka 18 kuko yavutse tariki 14 Werurwe 2007. Megan niwe wegukanye Shampiyona y'isi y'Amagare mu Bangavu batarengeje imyaka 19 irimo kubera hano mu Rwanda nyuma yo gukoresha Iminota 25 n'amasegonga 47 n'amatsiyerisi 41.

Megan Arens azwi cyane mu guterera ahantu hazamuka ndetse yabigaragaje ubwo yazamukanye ku mabuye azamuka kwa Minyone aho yihuta cyane Kandi n'imbaraga nyinshi.

Ntabwo gusa uyu mukobwa azi kuzamuka gusa ahubwo n'ahantu hatambika aba yihuta cyane bizwi nka Sprint. Megan umuvuduko yavanye muri BK Arena niwo yakomezanyije ahantu hatambika hose ubona ko afite imbaraga Kandi ahumva neza.

Megan Arens iyo ari mu irushanwa nk'ikipe ni umwe mu bakobwa bazi kuyobora cyane bagenzi be ariko Kandi azi guhanganira cyane umwambaro w'umuhondo ndetse no gushaka imyanya cyane. 

Uyu mukobwa ikindi azwiho cyane, iyo bigeze mu gihe aba ari irushanwa riba umunsi umwe ntabwo apfa gutsindwa kuko arabizi Kandi neza. Ibi bivuze ko iki ari na kimwe mu byo yakoresheje yitwara neza uyu munsi.

Megan Arens ni umwe mu bakobwa bakomeye cyane mu gihugu cy'Ubuhorandi kuko amaze kwegukana amasiganwa menshi muri iki cyiciro cye.

Megan Arens aherukwa kwitabira irushanwa rya Grand Prix Ceratizit women Junior ndetse anitwara neza cyane. Uyu mukobwa yegukanye amasiganwa atandukanye arimo National Championship y'iwabo iba umunsi umwe inshuro 2, Open Brabants kampioenschap Tijdrijden U19 ndetse n'andi menshi.

Megan Arens ubusanzwe ni umukinnyi mu ikipe y'iwabo mu Buhorandi yitwa Grouwels-Watersley R&D Road Team, ifite abakinnyi 12 baturuka mu bihugu bitandukanye. 

Umukinnyi wabaye uwa kabiri muri iri rushanwa rya Shampiyona y'isi y'Amagare yabaye kuri uyu wa Kabiri mu cyiciro cy'Abangavu ni Paula Ostiz Taco ukomoka mu gihugu cya Espagne.

Umunyarwandakazi, Uwiringiyimana Liliane yabaye uwa 40 akoresheje iminota 30 n'amasegonga 58 n'amatsiyerisi 67.

Megan Arens niwe wegukanye Shampiyona y'isi y'Amagare mu Bangavu batarengeje imyaka 19 

Paula Ostiz Taco niwe wabaye uwa kabiri

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ahazamuka ariruka cyane! Megan Arens wegukanye shampiyona y'isi y'Amagare mu Bangavu azwiho iki mu mukino w'Amagare?

Sep 23, 2025 - 14:00
Sep 23, 2025 - 14:11