issa
Karongi: Abantu babiri bari gushakishwa bakekwaho kwica uwibaga ibirayi byabo mu murima

Sep 23, 2025 - 13:37
 0

Abagabo babiri barimo uwitwa Hategekimana Damascène na Sebera Adrien bo mu Karere ka Rutsiro, bari gushakishwa n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bwo mu Karere ka Karongi, nyuma yo kwica bateye igisongo uwitwa Niyibizi Pacifique w’imyaka 25 bakekwako yabibiraga ibirayi mu murima.

Abagabo iki cyaha aba bagabo bakekwaho, cyakorewe mu Mudugudu wa Matyazo mu Kagari ka Gitovu gaherereye mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi.

Umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru, yavuze ko uwo mugabo wari umaze iminsi atabanye neza n’umugore we ndetse uwo mufasha we yari  yarahukanye.

Bivugwa ko yagiye kwiba ibirayi nijoro mu murima w’umwe muri aba bagabo babiri maze umwe amutera igisongo cy’igiti mu mutima.

Yagize ati: “Yagiye arwana na cyo agwa mu ishyamba riri hafi y’iyo mirima, bukeye batangira kwigamba ko baraye bateye igisongo mu mutima umujura wari waje kubiba ibirayi, baramushegesha arabacika ariko amaherezo ari bumenyekane. Ntibari bazi ko icyo gisongo cyamutsinze mu ishyamba.”

Yakomeje avuga ko hashize nk’iminsi ibiri uwo muntu yarabuze na nyina yaragiye kuri RIB gutanga ikirego ko yabuze umuhungu we nyuma yo gushwana n’umugore we wahukanye.

Bivugwa ko hari umukobwa w’imyaka 21 witwa Uwizeyinama Claudine waje kujya gushaka ubwatsi bw’inka muri iryo shyamba abona uwo murambo w’uwomugabo.

Yagize ati: “Yageze muri iryo shyamba ryo ku Gatare abonamo umuntu wapfuye ariryamyemo, agaruka avuza induru ahuruza, abaturanyi batabaye basanga ni umurambo w’uwo Niyibizi Pacifique wabaga mu Mudugudu wa Kagombyi, Akagari ka Mucyimba, kubera ko bari bamuzi, bitegereje basanga koko yaratewe igisongo mu mutima, umurambo waratangiye kwangirika, bahamagaza RIB.”

Amakuru avuga ko RIB yahageze isuzuma uwo murambo maze itegeka ko  ujyanwa mu bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma rya Muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Ngendahimana Jean Damascène, yavuze ko bari gukorana n’abo mu Murenge wa Mukura muri Rutsiro ngo abO bakekwaho kwica uyu mugabo bashakishwe,bafatwe babiryozwe.

Yagize ati: “Umurambo we wasanzwe umaze iminsi mu ishyamba waranatangiye kwangirika, bigaragara ko yari amaze iminsi yarabuze. Na nyina yari yagiye kuri RIB gutanga ikirego avuga ko yabuze umuntu.’’

Yongeyeho ati: “Iperereza rirakomeje ngo ukuri nyako ku rupfu rwe kumenyekane, ariko n’abo bakekwa ko bamutereye igisongo mu birayi nijoro abyiba, kuko ari abo mu murenge wa Mukura duhana imbibi, turakorana n’inzego zaho, bashakishwe, bafatwe, bashykirizwe ubutabera.’’

Yaboneyeho gusaba abagifite ingeso y’ubujura kuyireka, bagakora ibibateza imbere baruhiye aho gutegereza kwiba ibyaruhiwe n’abandi.