issa
Ubucuruzi mpuzamahanga mu Rwanda bwagabanutseho 13% mu gihembwe cya kabiri cya 2025

Sep 17, 2025 - 11:16
 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR cyashyize ahagaragara raporo yerekana uko ubucuruzi mpuzamahanga bwagenze mu gihembwe cya kabiri cya 2025, mu kugaragaza igabanuka rikomeye ryabayeho mu gaciro k’ubucuruzi ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy'uyumwaka.

Ni muri Raporo yatangajwe ku rubuga rwa X aho igaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda bwose mu bijyanye n’ibyinjira, ibisohoka ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga ''exports, imports and re-export' ko ubwo bukungu bwari bufite agaciro ka miliyoni 1,735.84 z’amadolari ya Amerika, ibi bikagaragaza igabanuka rya 13% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.

Ku bijyanye n’ibicuruzwa byoherejwe hanze byakorewe imbere mu gihugu 'domestic exports', aho byageze kuri miliyoni 346.04$, bityo bigabanukaho 35.64% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, ndetse bikagabanukaho 28.03% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2025.

Naho ibicuruzwa byinjizwa imbere mu gihugu 'imports' agaciro kabyo kageze kuri miliyoni 1,247.39$, bityo kagabanukaho 20.50% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2024, mu gihe mu 2025 Kari ka gabanutseho 9.55%.

Ku ruhande rw’ibicuruzwa byoherejwe hanze y'igihugu n’ubundi bivuye mu mahanga 're-exports', byari bifite agaciro ka miliyoni 142.41$, biza kugabanukaho 13.17% ugereranyije n’umwaka ushize, ariko na none bikiyongera ho 5.19% ugereranyije n’igihembwe cyari cyabanje.

Ni mugihe kandi iyi Raporo inagaragaza bimwe mu bihugu byoherejwemo ibyo bicuruzwa biva mu Rwanda aribyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ububiligi na Luxembourg.

Naho iyi Raporo ku bijyanye n’ibyoherejwe hanze nu bundi bivuye mu mahanga 're-exports', igaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariyo yihariye isoko rinini kuko ubwayo yakiriye 94.55% by’ibicuruzwa, mu gihe ikurikirwa na Etiyopiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Burundi n'uBudage.

Mu gihe ibicuruzwa byoherejwe hanze byigajyemo ibiribwa n’amatungo bifite agaciro ka miliyoni 51.62$, hamwe na lisansi n’ibikomoka kuri peteroli bifite agaciro ka miliyoni 31.94$.

Iyi Raporo ya NISR kandi ivuga ko kugeza ubu ibitumizwa mu mahanga bingana na 71.9%, naho ibyoherezwa hanze byakorewe mu Rwanda bikangana na 19.9%, mu gihe ibyoherezwa hanze y'igihugu n’ubundi bivuye mu mahanga bikaba bingana na 8.2%.

Ni mugihe abasesenguzi mu bukungu bavuga ko iki gihembwe cyagaragaje impinduka mu bucuruzi mpuzamahanga gishobora kuba cyaratewe n’ihindagurika rya hato na hato ku isoko, n’igabanuka ry’ishoramari n’imiterere y’amasoko mpuzamahanga.

Sep 17, 2025 - 12:26