
Guverinoma ya DRC yatangije gahunda yeruye yo kurwanya u Rwanda
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Judith Suminwa yabibye urwango ubwo yashishikarizaga abaturage ba DRC aho bari hose ku isi bagomba kumva ko igihe kigeze bagahagurikira rimwe bakarwanya u Rwanda
Ni ubukangurambaga yaraye avuze mu rurimi rw’ Ilingala bise Congolais Telema (Bakongomani Muhaguruke) bukangurira abaturage bose kurwanya u Rwanda.
Ubwo yatangazaga ubwo bukangurambaga, Suminwa yari kumwe n’abandi bagize Guverinoma ayoboye, abahagarariye sosiyete sivile, abanyeshuri ba Kaminuza n’abakinnyi bakomeye mu mikino ikunzwe mu gihugu cye.
Imvugo ya Minisitiri w’Intebe ije hashize igihe gito abaturage bo mu Murwa mukuru, Kinshasa, basahuye banatwika Ambasade y’u Rwanda n’izindi Ambasade z’ibihugu bavugaga ko ari inshuti z’u Rwanda.