Ngoma: Indaya yishe umugabo imuziza kuyishyura amafaranga make
Umukobwa ufite imyaka 25 wo Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma, usanzwe ukora uburaya yishe umugabo nyuma y'uko baryamanye akamwishyura amafaranga 500 kandi bari bumvikanye 1.500 frw.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Mata 2026, mu Mudugudu wa Kagusa mu Kagari ka Kagarama.
Abatangabuhamya bavuze ko uwo mugabo yaraye atahanye n’uwo mukobwa w’indaya, bukeye basanga yapfuye. Uwo mukobwa ngo yiyemereye ko ari we wamwishe nyuma y’uko bumvikanye ko bari buryamane akamwishyura 1.500 Frw. Uwo mugabo ngo yishyuye 500 Frw bituma barwana aza gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Kanzayire Consolée, we yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bataye muri yombi uwo mukobwa ukekwaho kwica uwo mugabo kandi ko na we ubwe abyiyemerera ko yamwishe.
Ati “Uwo mugabo yagiye gusambana ahantu ku ndaya yicuruza izwi, abisoje amwishyura amafaranga make ugereranyije n’ayo bavuganye. Yatubwiye ko bari bavuganye 1.500 Frw arangije amwishyura 500 Frw, uwo mugore yarakaye bahita barwana na we ntazi uko byagenze agwa hasi kandi yari yananyoye ahita apfa.’’
Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe na RIB ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Uwo mukobwa usanzwe ukora uburaya na we ngo yamaze gutabwa muri yombi aho yajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo.
Ati “Ubutumwa twaha abaturage ni ukwitwara neza bakirinda ingeso mbi, kwirinda kunywa ngo bate umurongo, turanabasaba kujya batangira amakuru ku gihe.’’
Nyakwigendera yari asanzwe akanika amagare muri uyu Murenge wa Kazo, abaturage bavuga ko batatunguwe n’ubwo bwicanyi kuko muri ako gace hakunze kugaragara abakora uburaya benshi.

Kinyarwanda
English
Swahili









