issa
James Swan arasaba RDC na AFC/M23 kubahiriza Amasezerano yo Guhagarika Intambara

Apr 27, 2026 - 17:02
 0

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), James Swan, yongeye gushimangira akamaro ko kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, nyuma y’uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Goma.

Mu butumwa bwe, Swan yavuze ko ibiganiro yagiranye n’impande zitandukanye byibanze ku gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n'akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye cyane cyane ku bijyanye no gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.

Yagaragaje kandi ko hakenewe ingamba zifatika zo guteza imbere inzira z’ibiganiro biri kubera i Doha no muri Washington, D.C., ndetse n’ibikorwa by’African Union bigamije gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Swan yasabye impande zose zifitanye amakimbirane kubahiriza ibyo ziyemeje muri izo gahunda zitandukanye, agaragaza ko aribwo buryo bwonyine bwo kugera ku mahoro n’umutekano birambye muri ako karere kamaze igihe kugarizwa n’intambara.

Uruzinduko rwe muri Goma ruje mu gihe ibikorwa byo gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bikomeje gushyirwamo imbaraga n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bitandukanye.