
Mu ibanga rikomeye Joseph Kabila yahuriye na Corneille Nangaa i Kampala
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, aherutse guhurira i Kampala n’umuyobozi mukuru w’ihuriro AFC/M23 mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni amakuru yagiye hanze kuri uyu wambere asohowe n'ikinyamakuru Africa Intelligence, kikaba yatangake ko Joseph Kabila mu ibanga rikomeye yahuriye na Corneille Nangaa muri Kampala mu mpera z'icyumweru gishize.
Kabila wayoboye DRC imyaka igera kuri 18, hashize igihe yaravuye mu gihugu cye bitewe no kutavuga rukwe na Perezida Tshisekedi wamusimbuye.
Joseph Kabila kandi ni kenshi yashyizwe mu majwi n'ubutegetsi bwa Kinshasa we n'abayoboke b'ishyaka rye PPRD ko baba baramaze kwifatanya na M23, umutwe urwanya Leta ya Kinshasa.
Cyokoze nubwo nta makuru arajya hanze y'impamvu yaba yarateye aba bagabo guhurira i Kampala, abakurikiranira hafi Politiki y'akarere bemeza ko nta gisibya Joseph Kabila yaba akorana n'ihuriro AFC/M23, dore ko ku wa 23 Gashyantare 2025 aherutse gutangariza NBC News yo muri Namibiya ko yiteguye kurwanira impinduka mu gihugu cye.