Massad Boulos: RDC yasabye LONI gukura ingabo z’u Rwanda ku butaka bwayo
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye gusaba ko ingabo z’u Rwanda ziva ku butaka bwayo, ishimangira ko bikwiye gukorwa byihuse mu rwego rwo kubahiriza ubusugire n’ubwigenge by’igihugu.
Ibi byatangajwe n’umujyanama mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, wavuze ko RDC yagaragaje iki cyifuzo mu nama y’Akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye.
Yagize ati: “Nongeye gushimangira imbere y’Akanama k’Umutekano ka Loni ubusabe bwo gukuraho ingamba z’ubwirinzi no guhita hakurwa ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa RDC, ndetse no kubahiriza byuzuye ubusugire bw’igihugu, ubusugire bw’imbibi zacyo n’ubwigenge bwa politiki.”
Muri iyi nama kandi, hagarutswe ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, aho ngo RDC yasabwe kuwurandura burundu mu bice igenzura, kuko ari kimwe mu bituma umutekano mucye no kutizerana bikomeza gufata intera mu karere.
Massad Boulos yagaragaje ko kurandura FDLR ari ingenzi mu gukemura impungenge z’umutekano zimaze igihe zitera ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi, kandi ko bishobora gufasha kugarura ituze n’ubufatanye mu karere.
Ibi bibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kurangwa n’ubushyamirane, buri ruhande rushinja urundi ibikorwa bihungabanya umutekano, mu gihe amahanga akomeje gusaba ibiganiro n’ubufatanye mu gushaka ibisubizo birambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









