
Dore ibidasanzwe Perezida Trump yijeje abaturage be ubwo yarahiraga
Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 20 Mutarama 2025, mu nyubako ya Capital isanzwe ariy’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yongeye kurahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ni umuhango wari witabiriye n’abafite amazina akomeye muri Politike y’Isi barimo n’ababanje ku ntebe yo muri “White House” nka Barack Obama, Bill Clinton ndetse n’abandi batandukanye.
Umuhango w’irahira rya Perezida Donald Trump, wabanjirijwe n’ibirori byo kwakirwa mu nyubako ya White House aho yabanje gusangira icyayi n’umuyobozi usanzweho ibimenyerewe ko bikorwa hagati y’abagiye gusimburana kuri iyo ntebe.
Perezida Trump ubwo yari amaze kurahira yijeje abaturage b’Amerika ko igihugu cyabo kizongera kigatera imbere ubudahagarara, avuga ko bazaba ikitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ndetse yongeraho ko mu bizamuranga mu minsi azamara ku buyobozi azarangwa no gushyira imbere Amerika.
Yongeyeho kandi ko Amerika izaba intangarugero mu gutanga ubutabera, asezeranya ko ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro butazongera kurangwa muri iki gihugu, yongeyeho ko atazigera yemerera abantu ko babungukiramo ahubwo inyungu zizaba iz’Amerika nk’igihugu gihanze amaso gukomeza gutera imbere.