
Angola yemeje ibiganiro bya M23 n’Ubutegetsi bwa DRC
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’ubutegetsi bwa Angola, atangaza ko Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro n’umutwe wa AFC M23.
Ibi biganiro ntihatangajwe umunsi nyirizina bizaberaho, icyakora itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze rivuga ko biteganyijwe mu minsi yavuba.
Itangazo riragira riti” Bigendanye n’uruzinduko Nyakubahwa Felix Tshisekedi yagiriye i Luanda,uruhande rwa Angola nk'umuhuza mu makimbirane yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rugiye gushyiraho ibiganiro na M23, bizahuza intumwa za DRC na M23 biteganyijwe kubera i Luanda mu minsi mike iri imbere.:
Impamvu y’ibi biganiro ngo ni mu rwego rwo kugarura amahoro yuzuye mu Burasirazuba bwa Congo.
Tshisekedi yemeye ibiganiro mu gihe M23 yamaze kwigarurira ibice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
Ibi biganiro bigarutsweho nyuma y’uko Umuryango w’ibihugu by’Amajyepfo SADC iteganya gukora inama igamije kwiga ku hazaza h’abasirikare bayo bari mu maboko ya M23.