
KNC yasabiye umusifuzi guhura n'ibyago byinshi mbere yo gukina na APR FC
Umukire uyobora ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko yifuza kuzakina na APR FC ikipe ishoboye igatsinda aho kwibwa cyangwa akibirwa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025, Perezida wa Gasogi United KNC yabyutse yatsa umuriro mu bashinzwe gutegura abasifuzi bazasifura umukino Gasogi United ye izakinamo na APR FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025.
Mu Kiganiro KNC yakoze yavuze ko arambiwe ibyo ikipe ya Gasogi United irimo gukorerwa ariko atagereje kureba ikizakorwa kuri uyu mukino bazahuramo na APR FC, ubundi agakora nawe ibyo agomba gukora.
Yagize ati " Biteye isoni kubona abagabo 3 bahuriza ku mugambi umwe. Kuwa Gatanu saa moya, APR FC yitegure ize ikine ariko nihongera kuba nk'ibiteye isoni byabaye, ntabwo ibizakurikira mbitangaza ubu, nzabitangaza nyuma y'umukino.
Abashinzwe abasifuzi, mureke twumvikane. Mu Rwanda amakipe yose agomba guhabwa ubutabera, gutsindwa nta cyaha kirimo. Nta kipe n'imwe itatsindwa nta n'itatsinda irimo, iryo ni ryo rushanwa."
KNC yagarutse kuri Nizeyimana Is'haq umaze iminsi asifura imikina ya Gasogi United ndetse buri mukino hakabonekamo aho aba yabogamiye ku ikipe iba ihanganye na Gasogi United.
Yagize ati " Hari abantu baba bakwiye gusezererwa. Umusifuzi witwa Is'haq, yaradusifuriye dukina na AS Kigali aratwiba agenda abyigamba. Rero niba Is'haq ari umu-Islam Imana izamukubire ibyago nk'ibyo yakoreye abandi muri iki gisibo. Nta mu Islam wakora ibintu nka biriya.
Perezida wa Gasogi United, KNC, yatangaje ko nibaramuka bongeye kubaha Is'haq, azakora ibintu yanze kuvuga mbere.
Yagize ati " Is'haq nibamuduha uzaba ureba ibyo nzakora. Ntabwo nzarega umusifuzi kuko uwo urega niwe uba uregera. Muzabikore muzareba ibizakurikira, ntacyo mvuze ibikorwa bizivugira. APR FC izadutsinde kuko igomba kudutsinda cyangwa tuyitsinde kuko twabiruhiye."
Ibi KNC yabigarutseho mu Kiganiro akora buri munsi cyitwa 'RIRARASHE' kinyura kuri Radio ye yitwa Radio One kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa ine. Iki Kiganiro kigaruka ku makuru aba arimo kuvugwa ariko bagatangira bavuga kuri Gasogi United.
Gasogi United iheruka gusezererwa mu gikombe cy'Amahoro ikuwemo na APR FC bitavugwaho rumwe bitewe n'ibitego Gasogi United yatsinze APR FC ariko Nizeyimana Is'haq umusifuzi wari uyoboye umukino akabyanga.
Nizeyimana Is'haq uri ku mupira ntabwo yemerwa na KNC uyobora Gasogi United