Ngoma: Aboherezaga abana kuvoma mu kiyaga bakarohama, barishimira amazi meza bahawe
Abaturage bo mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma, bavuga ko bishimira ko batagikoresha amazi yo mu Kiyaga cya Mugesera, nyuma yo guhabwa amazi meza.
Aba baturage bavuga ko bari bafite ikibazo cy'uko batumaga abana kujya kubavomera muri icyo Kiyaga bakarohama ndetse bakanarwara indwara zaterwaga n'amazi mabi bakoreshaga.
Mukamuhizi Gatarina yabwiye UKWELITIMES, ko amazi mabi yavomaga mu kiyaga cya Mugesera, yagiraga ingaruka ku buzima bwabo kubera ko hari abana barohamaga muri Mugesera.
Yagize ati "Mbere tukivoma mu kiyaga, twarwaraga inzoka, tukarwara malaria, bitewe n'amazi mabi. Woherezaga umwana kuvoma akajyana n'abandi bana, noneho bakajya mu rugomo bakajya mu kiyaga koga, ibyo bita kwidumbagura noneho wa mwana muto, basubira inyuma bakamubura, bakamushakisha bamubura bakaza kuduhuruza twebwe ababyeyi. Ubwo tugategera ku ruzi hakazamuka umurambo."
Uwineza Solange utuye mu Mudugudu wa Sugira mu kagari ka Nyagasozi yagize ati" Tutarabona aya mazi, mu by'ukuri twarwaraga indwara nk'inzoka ariko aho tuboneye amazi meza turashimira Perezida wa Repubulika waduhaye amazi icyo twongera gushima nuko agiye kuduha n'umuriro."
Higiro Diogene nawe yagize ati" Mbere bataraduha amazi, wasanga hari abafite umwanda, abana bajya kuvoma kuri Mugesera bakagwamo.Turashima ibintu byinshi, bagiye no kuduha umuriro."
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko uwo umushinga wo gukwirakwiza amazi mu karere ka Ngoma ku ruganda rw'amazi rwa Sake Water Supply System watangiye igice cyawo cya mbere ariko akanavuga ko urwo ruganda ruzongererwa ubushobozi ku buryo no mu mirenge isigaye bazabona amazi aturuka kuri urwo ruganda, ibura ry'amazi rikaba amateka.
Yagize ati "Bubatse ibigega binini, bashyiramo bya bitiyo binini, icyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga cyararangiye, umushinga utangirira mu gutanga isoko ubu ni byo barimo. Icyo tubona banadusobanuriye nuko na metero kibe ibihumbi 11 ziyongera Kandi hubakwe Ibindi dukurikije ibyo batubwira kubura amazi mu karere ka Ngoma bizaba amateka."
Umuyoboro w'amazi, Sake Water Supply System ufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 11.000 ku munsi.


Kinyarwanda
English
Swahili









