Kirehe: Abantu 40 batawe muri yombi, batatu muri bo bafatanywe litiro 17 za Kanyanga
Mu Murenge wa Kigarama, mu karere ka Kirehe, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe, Ingabo z'u Rwanda, RIB na Dasso, bataye muri yombi abantu 40. Muri bo, batatu bafatanywe litiro 17 za Kanyanga, mu gihe abandi 37 bakekwaho ibikorwa bitandukanye birimo kuyitunda no guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Aba bantu bafatiwe mu midugudu ya Gahindu, Nyarutojo, Kiremera, Karenge I, Umunezero na Kagane yo mu Kagari ka Kigarama, ndetse no mu midugudu ya Ruhandagazi, Gatari, Rukiri na Gasenyi yo mu Kagari ka Nyakerera, bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Nsengimana Janvier, yemereye aya makuru UKWELITIMES, avuga ko abantu uko ari 40 batawe muri yombi, batatu muri bo bafatanywe Kanyanga bakekwaho kuyicuruza no kuyikwirakwiza.
Batatu batawe muri yombi bafatanywe kanyanga, bakekwaho kuyicuruza no kuyikwirakwiza
Yagize ati “Bafatanywe litiro 17 za Kanyanga, harimo n’uwari ufite ibibuni 10 bingana na litiro 15 zayo. Ni ikiyobyabwenge abaturage bakwiye kwirinda no gucikaho burundu.”
Gitifu Nsengimana yavuze kandi ko 37 bafashwe bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo urugomo, gukwirakwiza Kanyanga, gutunda magendu ndetse n’ubujura, burimo no kwambura abaturage ibyabo.
Aba 37 bafashwe bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano n'ituze by'abaturage
Ati “Muri bo harimo abakekwaho urugomo, gukwirakwiza Kanyanga, gutunda magendu n’ubujura. Hari kandi abandi 13 bafashwe kubera ko batitabiraga amarondo.”
Yakomeje asobanura ko abakora ubucuruzi bwa Kanyanga bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bayihishe inzego z’umutekano.
Yagize ati “Bakoresha amacupa manini y’amazi ya litiro imwe n’igice mu kuyitwara kugira ngo bajijishe inzego z’umutekano.”
Gitifu Nsengimana yakomeje avuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi na RIB kugirango bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Ati “Abafatanywe Kanyanga hamwe n’ibyo bafatanywe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama, mu gihe abakekwaho ibindi byaha no guhungabanya umutekano w’abaturage bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe kugirango bashyikirizwe Nyarubuye PR. Abafashwe kubera kutitabira amarondo mu midugudu itandukanye bo bari ku murenge wa Kigarama kugirango bagirwe inama”.
Gitifu Nsengimana, yasoje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe, avuga ko bagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha n’ibindi byabiteza.
Muri uwo Murenge wa Kigarama, kuva tariki ya 6 Mata kugeza ku ya 10 Kamena 2026, hamaze gufatwa litiro zirenga 50 za Kanyanga. Abayifatanywe batawe muri yombi, mu gihe abarenga 20 bayinywaga na bo bashyikirizwa.

Kinyarwanda
English
Swahili








