Rayon Sports yongereye amasezerano abakinnyi babiri
Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezeano abakinnyi babiri bakina bugarira barimo Nshimiyimana Emmanuel na Ganijuru Elie, bari basoje.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano abakinnyi babiri bari bamaze igihe bitwara neza muri iyi kipe. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko aba bakinnyi bongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Ganijuru Ishimzwe Elie yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports izatuma aba umwe mu bamaze muri iyi kipe igihe kinini. Ganijuru yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2021, bivuze ko mu myaka ibiri iri imbere azaba amaze imyaka itandatu akinira Gikundiro.
Ku rundi ruhande, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange, yageze muri Rayon Sports muri 2024 bivuze ko muri 2028 azaba amaze muri iyi kipe imyaka igera kuri Ine ari umukinnyi uhoraho.
Nubwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kongerera amasezerano aba bakinnyi ariko umuvugizi, Gakwaya Olivier, yatangaje ko abarimo Emery Bayisenge ndetse na Yousou Diagne batazongera gukinira iyi kipe. Yousou Diagne yahagurutse hano mu Rwanda yerekeza iwabo muri Senegal nyuma yo guterwa umugongo na Rayon Sports.
Muri Rayon Sports haravugwamo abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cy’u Burundi barimo Muderi Akbar ndetse na Henry Msanga. Iyi kipe kandi iheruka gutangaza ko yasinyishije Umunya-Tchad, Charles Pastore Tchouplaou wakinaga muri Afurika y’Epfo.

Kinyarwanda
English
Swahili








