DRC: Haut-Katanga hemejwe itariki y'imyigaragambyo yo kwamagana ihindurwa ry'itegeko Nshinga
Mu Ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro ryitwa Rassemblement des Défenseurs du Congo (RDC) ryatangaje ko riteganya gukora imyigaragambyo imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’iyo ntara ku wa 12 Kamena 2026, risaba ko hubahirizwa Itegeko Nshinga n’imiyoborere ishingiye ku mategeko.
Iri huriro ryabitangaje nyuma y’inama ryakoze ku wa 9 Kamena 2026 ku cyicaro cyaryo i Lubumbashi, aho ryavuze ko rishyigikiye urugamba rumaze igihe ruyobowe n’ihuriro rizwi nka C64.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Rassemblement des Défenseurs du Congo yavuze ko nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Umuyobozi w’Umujyi wa Lubumbashi, yateguye imyigaragambyo “mu mahoro kandi yubahiriza demokarasi” izabera imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Haut-Katanga guhera saa tatu za mu gitondo.
Iri huriro ryatangaje ko intego y’icyo gikorwa ari “gusaba iyubahirizwa ry’itegeko nshinga n’imikorere y’inzego zubakiye ku mategeko.”
Ryagize riti “Igihe cyo kuvuga oya ku mishinga yose igamije guhirika gahunda y’itegeko nshinga kugira ngo bamwe bakomeze kugundira ubutegetsi kirageze.”
Abateguye icyo gikorwa banatumiye imitwe y’abaturage, amashyaka ya politiki, amadini n’amatorero ndetse n’abaturage bose ba Lubumbashi kwitabira icyo gikorwa bavuga ko ari uburyo bwo kugaragaza uruhare rw’abaturage mu kurinda amahame ya demokarasi.
Iyi myigaragambyo ije mu gihe muri RDC hakomeje impaka za politiki ku miyoborere y’igihugu n’ikorwa ry’amavugurura bamwe bavuga ko ashobora kugira ingaruka ku mikorere y’inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga.
Nubwo abateguye icyo gikorwa bavuga ko kizaba mu mahoro, amaso y’abakurikiranira hafi politiki ya RDC akomeje kureba uko inzego z’ubuyobozi zizacyitwaramo n’ingaruka gishobora kugira ku rwego rwa politiki muri Haut-Katanga no mu gihugu muri rusange.

Kinyarwanda
English
Swahili








