issa
Lamine Yamal na Nico Williams biteguye gutangirana na Espagne igikombe cy’Isi

Jun 9, 2026 - 16:32
 0

Ikipe y'igihugu ya Espagne yakiriye inkuru nziza mbere y'uko itangira urugendo rwo gukina Igikombe cy'Isi, nyuma y'uko umutoza wayo, Luis de la Fuente, atangaje ko abakinnyi b'ingenzi barimo Lamine Yamal na Nico Williams bashobora kuzaba biteguye gukina umukino wa mbere bazahuramo na Cape Verde.

Lamine Yamal wari umaze igihe avunitse imitsi y'inyuma y'ikibero ndetse na Nico Williams wari ufite ikibazo cy'imitsi, bakomeje imyitozo yihariye kugira ngo basubire ku rwego rwiza rw'imikinire mbere y'uko irushanwa ritangira.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, De la Fuente yavuze ko niba nta kibazo gishya kivutse, aba bakinnyi bombi bazaba biteguye gufasha Espagne kwegukana igikombe.

Yagize ati "Niba ibintu bikomeje kugenda neza nk'uko biteganyijwe, twizera ko bazaba biteguye gukina. Turimo kubona ko gahunda yo gukira imvune iri kugenda neza.”

Iyi nkuru ije ishimangira icyizere mu bakunzi ba Espagne, cyane cyane ku ruhare rwa Lamine Yamal umaze kuba umwe mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku isi nyuma y'uko agaragaje impano idasanzwe mu myaka mike ishize.

Nubwo aba bakinnyi batarajyana n'ikipe mu mikino ya gicuti, bakomeje gukorera imyitozo mu mwiherero n’abakinnyi ba Espagne muri Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo bongere imbaraga no kwitegura neza.

Ku rundi ruhande, umutoza wa Espagne yahakanye amakuru yavugaga ko haba hari ikibazo hagati ya Gavi na Rodri nyuma y'uko amashusho agaragaza Gavi avuna Rodri mu myitozo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Luis De la Fuente yavuze ko ibyo ari ibisanzwe mu mupira w'amaguru kandi ko Gavi ari umukinnyi ukunda gutanga imbaraga zose iyo ari mu kibuga.

Espagne iri mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy'Isi, cyane ko ari yo ifite Igikombe cy'u Burayi giheruka. Niramuka yegukanye n'Igikombe cy'Isi, yaba ibaye kimwe mu bihugu bike byabashije gutwara ayo marushanwa yombi icyarimwe.

Abafana ba La Roja ubu bahanze amaso Lamine Yamal na Nico Williams, bitezweho kuzaba bamwe mu nkingi za mwamba z'iyi kipe mu rugendo rwo gushaka amateka mashya ku ruhando rw'umupira w'amaguru ku isi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373