Abafana bihangane ntabwo bimeze neza! Kapiteni wa APR FC mu gahinda kenshi yahaye ubutumwa abafana
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yahaye abafana ubutumwa maze agaragaza ko muri iyi kipe bitameze neza ariko bagiye kugerageza kwikosora.
Ku wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, ikipe ya APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025.
Ni imyitozo yakorewe Ishyorongi aho APR FC isanzwe ikorera ndetse itangazamakuru abafana bari bemerewe kuza kureba iyi myitozo, hagira bamwe bagira ibyo batangaza.
Umwe mu bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru harimo na Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC, agaruka kuri byinshi birimo kwisegura ku bafana bitewe nuko bamaze iminsi bitwara ariko vuba bizongera kugenda neza bakabona ibyishimo.
Kapiteni wa APR FC, yagarutse kandi ku mukino iyi kipe ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, agaragaraza ko uzaba ari umukino utoroshye ariko biteguye kwitwara neza bakabona intsinzi.
Yagize ati " Ni umukino uba utoroshye yaba ku ruhande rwacu ndetse no kuri Rayon Sports. Ni umukino dufata nk'uw'ingenzi kuri twe. Turi kwitegura neza umukino wo ku wa Gatandatu, kugira turebe ko tuzabona intsinzi."
Niyomugabo Claude yasabye abafana kwihangana kuko bitameze neza ndetse nk'abakinnyi, ubuyobozi babizi ko abafana baba bifuza intsinzi buri gihe ariko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo bongera bagaruke mu bihe byiza by'intsinzi.
Yagize ati " Abafana bihangane ntabwo bimeze neza, umufana ahantu hose aba ashaka intsinzi ntabwo aba ashaka kunganya ariko umupira ugira ibyawo, batwihanganire natwe nk'abakinnyi tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo turebe ko twabagarura mu bihe byiza kandi natwe turebe ko tugaruka mu bihe byiza."
Uyu mukino wa 'Derby' hagati ya Rayon Sports na APR FC ni umwe mu mikino iba ikomeye cyane hano mu Rwanda ariko urebye imbaraga uri gushyirwamo ntabwo bishyushye cyane nka mbere. Uyu mukino uzabera kuri sitade Amahoro ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa.
Niyomugabo Claude arizeza abafana ba APR FC intsinzi


Kinyarwanda
English
Swahili









