Abakunzi ba APR FC ntibumva ibyo bakorewe na Darko Novic

Mar 10, 2025 - 08:33
 0

Abakunzi ba APR FC bagaragaje akababaro kabo nyuma y’umukino banganyijemo n’ikipe ya Rayon Sports 0-0.

Ku cyumweru tariki 9 werurwe 2025, hano mu Rwanda habaye umukino ukomeye cyane wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC urangira ikipe zombi zinganyije 0-0.

Ni umukino wari ukomeye cyane ariko utari uryoheye ijisho yaba ku bari muri sitade Amahoro ndetse n’abareberaga ku nyakira mashusho batabashije kugera kuri sitade.

Icyabihije uyu mukino ni uko abatoza b’aya makipe yombi wabonaga barimo gukina umukino urimo imibare myinshi bitewe ni uko nta n’imwe yashakaga gukora ikosa ryo kwinjizwa igitego bituma umukino ukinirwa mu kibuga hagati utarimo gusatira cyane.

Nyuma y’umukino UKWELITIMES twaganiriye na bamwe mu bakunzi b’aya makipe yombi badutangariza uko babonye umukino ndetse ni uko aya makipe yabo yitwaye.

Abakunzi ba Rayon Sports badutangarije ko kunganya na APR FC ntacyo byabatwaye kuko babonye ikipe yabo yakinnye neza ndetse ntabwo byigeze bibakoraho ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona kuko bagumye ku mwanya wabo wa mbere.

Nubwo abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ikipe yabo, ku rundi ruhande abakunzi ba APR FC bababajwe cyane n’ikipe yabo ariko bashengurwa bikomeye n’umutoza Darko Novic ukomeje kubereka ko ntagihambaye azafasha ikipe yabo.

Abakunzi ba APR FC bababajwe ni uko umutoza Darko Novic yatinze gusimbuza Lamine Bah wabonaga yarushye kandi ku ntebe yabasimbura yari afiteho Seidu Dauda Yusif na Niyibizi Ramadhan. Abakunzi ba APR FC ntibumva uko Darko Novic akomeza gutsimbarara kuri Nshimirimana Ismael Pitchou kandi ari umukinnyi uba udabafasha ikipe yabo.

Uku kutitwara neza kwa APR FC abakunzi bayo babishinja umutoza Darko Novic igihe cyose kuko baba babona ikipe yabo ikomeye ariko bakemeza ko umutoza akinisha nabi abakinnyi.

Aya ni amarira y’abakunzi ba APR FC ariko ntabwo wakirengagiza ko ikipe ya Rayon Sports nayo yari yiteguye neza uyu mukino ariko kandi inafite abakinnyi bashobora guhereza akazi APR FC nubwo ari yo yahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino bijyanye n’abakinnyi ifite.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya yahise igira amanota 43 iguma ku mwanya wa mbere naho ikipe ya APR FC iguma ku mwanya wa 2 n’amanota 41.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.