Irushanwa rya 20Km de Bugesera ryitezweho kwitabirwa n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga
Irushanwa rya 20Km DE BUGESERA mu mwaka ushize wa 2023 ryitabiriwe n’abarenga 1500 baturutse mu byiciro bitandukanye, uyu mwaka wa 2025 iri rushanwa ritegerejweho ubwitabire bwinshi kandi bujyanye n’ubwiza bwaryo
Mu cyiciro cyo gusiganwa ku maguru kilometero 20 biteganyijwe ko kizitabirwa n'abakinnyi b’inzobere bo mu makipe y’imikino ngororamubiri yo mu Rwanda mu bagabo no mu bagore. Ibi bigaragaza ko iri rushanwa ritakiri gusa uruhurirane rw’abishimisha ahubwo rigiye kuba urubuga mpuzamahanga rwo gupima impano n’ubushobozi mu mikino ngororamubiri.
Uretse abakinnyi babigize umwuga, iri rushanwa rizaba rifunguye kuri buri wese yaba uwo mu Rwanda cyangwa se uwo hanze yarwo. Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwatangaje ko igihe cyo kwiyandikisha nikigera buri muntu wese azaba ahawe ikaze harimo n’abanyamahanga bifuza kwifatanya n’abandi mu byiciro bitandukanye byateganyijwe.
20Km DE BUGESERA ntirigarukira ku gusiganwa gusa ahubwo ni irushanwa ryuzuyemo ubusabane, ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’abantu b’ingeri zitandukanye barimo: Ababigize umwuga, abafite ubumuga, urubyiruko ndetse n’abazitabira ku bushake mu rwego rwo kwidagadura.
Iri rushanwa kandi ni urubuga rukomeye rw’ibikorwa binyuranye bihuza imikino n’umuco, bikaba bizakomeza kuryubaka nk’umwe mu marushanwa akunzwe cyane kandi yubashywe mu Rwanda.
Bugesera nk’akarere kabereye iri rushanwa, karimo kwiyubaka nk’ikicaro cy’imikino mpuzamahanga no kwihutisha iterambere binyuze mu bikorwa nk’ibi.


Kinyarwanda
English
Swahili









