issa
Cedrick Amissi yatakambiye ubuyobozi ndetse n'abafana ba Kiyovu Sports

Nov 26, 2025 - 12:03
 0

Umurundi ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, Amissi Cedrick, yasabye imbabazi ubuyobozi, abafana ndetse n'abakinnyi nyuma y'imyitwarire itari myiza amaze iminsi agaragaza.

Ni ubutumwa Cedrick Amissi yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwandikirwa ibaruwa na Kiyovu Sports imuhagarika kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu mikino ibiri Kiyovu Sports iheruka gukina.

Mu ibaruwa iyi kipe yanditse bamenyesheje Cedrick Amissi ko ahagaritswe imikino ibiri ndetse yambuwe n'igitambaro cy'ubukapiteni.

Uyu mukinnyi akimara kubona ibi yahise yandika ubutumwa burebure yisobanura ndetse asaba imbabazi abakunzi, abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports. Muri ubu butumwa Amissi Cedrick avuga ko kwitwara nabi byatewe no gukorwa ku mutima n'imikinire mibi yagaragazaga atari umujinya wo kuba yari asimbujwe.

Yagize ati " Ku bafana beza, Ndashaka kubabwira mbivanye ku mutima. Imikino ibiri iheruka yababaje twese, kandi nzi ibyo mwiteze kuri njye no ku ikipe muri rusange. Nafashe inshingano zuzuye mu bikorwa byanjye, cyane cyane igihe nakoze ikosa ryo gushyira hasi igitambaro cy'ubukapiteni nyuma yo gusimbuzwa.

Icyo gihe nari mfite umujinya, ariko ntibyari bigamije na rimwe gusuzugura ikirango cy’ikipe, abafana, bagenzi banjye cyangwa ubuyobozi.

Nari mfite umujinya ku bwanjye, si ku wundi muntu. Ariko nsobanukiwe uko byagaragaye, kandi kuri ibyo, mbiseguyeho cyane."

Uyu mukinnyi yatangaje kandi ko ikipe ari ikintu gikomeye ndetse ko ubufasha bakomeza gutanga bufite agaciro gakomeye.

Yagize ati " Ikipe ni ikintu gikomeye cyane kuri njye. Ubufasha bwanyu bufite agaciro gakomeye kuri njye. Mbabarira uwo naba narababaje wese, kandi ndabasezeranya ko nzabyigiraho nkagarukana imbaraga nyinshi."

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373