issa
Kiyovu Sports yahagaritse Cendrick Amissi agirwa umukinnyi usanzwe

Nov 26, 2025 - 10:10
 0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahagaritse Amissi Cendrick imikino ibiri, yamburwa n'ubukapiteni kubera imyitwarire itari myiza amaze iminsi agaragaza,

Ni ibaruwa Cendrick Amissi yoherejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, aho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko buhagaritse imikino ibiri uyu mukinnyi bitewe nuko yitwaye nabi ku mukino iyi kipe yakinnye na Gasogi United ndetse akabisubiramo ubwo yakinaga na Al Merrikh SC.

Ku itariki 21 Ugushyingo 2025, ikipe ya Kiyovu Sports Cendrick abereye Kapiteni, yakinnye na Gasogi United umukino urangira ikipe ya Gasogi United itsinze igitego 1-0. Uyu musore yaje gusimbuzwa asohoka yitotomba cyane ndetse agaragaza kutishimira icyemezo cy'umutoza Haringingo Francis.

Ku itariki 24 Ugushyingo 2025, Kiyovu Sports yongeye gukina umukino wa Shampiyona na Al Merrikh SC yo muri Sudani Umukino urangira Kiyovu Sports itsinzwe ibitego 2-0. Cendrick Amissi yongeye gusimbuzwa agaragaza kutishima ndetse afata igitambaro cy'ubukapiteni agikubita hasi, ntibyishimirwa n'abayobozi.

Ibi byose nibyo ubuyobozi bwakusanyije bufata umwanzuro wo guhagarika Cendrick Amissi imikino ibiri ndetse yamburwa no gukomeza kuyobora abakinnyi (Kapiteni).

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza Haringingo Francis yakibajijweho avuga ko Cendrick Amissi ari umukinnyi mukuru ndetse iki kibazo bazagikemura neza.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bafashe umwanzuro wo guhagarika uyu muyobozi w'abakinnyi mu kibuga nubwo yari umwe mu bari bari gufasha iyi kipe kuva Shampiyona yatangira.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kiyovu Sports yahagaritse Cendrick Amissi agirwa umukinnyi usanzwe

Nov 26, 2025 - 10:10
Nov 26, 2025 - 10:12