Umutoza wa Rayon Sports yikomye abamutangazaho amakuru y’ibinyoma
Umutoza wa Rayon Sports yikomye abanyamakuru bamutangazaho amakuru atari yo, aho agaragaza ko ari ibintu bishobora kumwicira ubunyangamugayo bwe.
Ibi Bruno Ferry yabigarutseho mu kiganiro n’itangazmakuru cyabaye mu ijoro ryacyeye nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Al Merrikh SC 0-0.
Umutoza wa Rayon Sports abona ikipe ye yaraye ikinnye umukino mwiza ndetse ashimira abakinnyi uko bitwaye kuko bagaragaje kwitanga cyane bakinana n’ishyaka ryinshi.
Yagize ati “ Ntekereza ko twakinnye umukino mwiza nk’uko byari bikwiye. Ndashimira cyane abakinnyi kuko bagaragaje kwitanga gukomeye, ubufatanye bwinshi, kandi bagize ishyaka ryo kugerageza byinshi. Twakinnye neza mu bwugarizi, dufite imbaraga n’ubukana bwari bukenewe mu guhangana n’ikipe nziza cyane ifite abakinnyi beza cyane. Ntekereza ko twabonye umukino uri ku rwego rwo hejuru cyane.”
Bruno Ferry yagaragaje kandi ko yabonye ikipe ya Al Merrikh SC yagombaga kuyitsinda ibintu wavuga ko yamucitse kuko abona uburyo bwinshi bahushije bwagombaga gutuma batahana intsinzi.
Yagize ati “ Ikibabaje ni uko habuze igitego cyari kuduha intsinzi, ndetse ntekereza ko twari tuyikwiye. Hari amahirwe twabonye ariko ntitwayabyaza umusaruro. Iyo amahirwe aje ntuyakoreshe, arigendera. Bityo rero, nubwo hari ibyishimo ku buryo twakinnye, hari n’agahinda ku musaruro.”
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yagaragaje ko atari byiza kumuvugaho amakuru y’ibinyoma ibintu atishimiye cyane nubwo kuntengwa ari ibintu bisanzwe mu kazi akora.
Yagize ati “ Ndashaka no kuvuga ko hari amakuru atari yo agenda atangazwa, ashobora no kwibasira ubunyangamugayo bwanjye. Ibyo si byiza. Abantu bakwiye guhabwa amakuru y’ukuri, atari ay’ibinyoma. Nubwo kunengwa biri mu kazi, tugomba gukorera mu kuri.
Nta kibazo mfite ku kazi nkora kuko ndi umunyamwuga. Nibyo koko, ikipe ntiri gutsinda nk’uko bikwiye, ariko turimo gukora cyane buri munsi kugira ngo ibintu bihinduke.”
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro izakinamo na Police FC. Ni umukino utoroshye uzaba kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026. Umukino ubanza izi kipe zombi zanganyije 0-0 nubwo umukino utari woroshye.


Kinyarwanda
English
Swahili









