issa
APR FC yateguje kwihimura kuri Musanze FC

Mar 12, 2026 - 12:56
 0

Ikipe ya APR FC yateguje abakunzi bayo ko ishaka kwihimura kuri Musanze FC bazakina mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 24.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2026, ikipe ya APR FC izakira ikipe ya Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona. Ni umukino ikipe ya APR FC yakaniye cyane ndetse igaragaza ko yifuza kwihimura mu buryo bwose.

Ibi bikubiye mu butumwa ikipe ya APR FC yasangije abakunzi bayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko umukino izakinamo na Musanze FC uzaba ari umukino wo kwihorera.

Mu butumwa APR FC yatanze yagize iti “ Ejo ntibyagenze neza nk'uko twabyifuzaga, iki nicyo gihe cyo kubirenga tugakomeza n'ibiri imbere duharanira intsinzi. Kuri uyu wa Gatandatu nicyo gihe cyo kwihorera kuko turacyibuka ibyabereye i Musanze. Twibuke abo turi bo "Turi Intare".

Ubu butumwa APR FC yabushyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, nyuma yaho ku wa Gatatu yatsinzwe na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro.

Kwihimura kwa APR FC biri mu buryo bubiri kuko irashaka kongera kwereka abakunzi bayo ko ari ikipe irusha izindi hano mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ariko kandi iyi kipe umukino ubanza wa Shampiyona yahuyemo na Musanze FC yaratsinzwe irashaka kwihimura. Musanze FC yatsinze ibitego 3-2 mu mukino yari yabanjemo ibitego bitatu mu gice cya mbere. 

Uyu mukino na Musanze FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373