issa
Abatuye i Goma bigaragambije nyuma y’igitero cya Drone cyaguyemo umukozi wa UNICEF

Mar 12, 2026 - 12:03
 0

Abaturage b’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigaragambije ari benshi mu mihanda, bagaragaza uburakari n’agahinda batewe n’igitero cya drone cyagabwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa, cyahitanye abantu batatu barimo umukozi w’Umuryango w’Abibumbye wakoreraga Ishami ryita ku Bana (UNICEF).

Iki gitero cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, kikaba cyagabwe mu duce dutuwe cyane two mu mujyi wa Goma. Abaturage bavuga ko ari igikorwa kinyuranyije n’amahame mpuzamahanga arengera abasivili, kuko cyagabwe kure y’imirongo y’urugamba.

Mu myigaragambyo yabaye ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, abaturage ba Goma bamaganye ibyiswe kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, bashinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi gukomeza guteza umutekano muke no kongera ubukana bw’intambara iri hagati yabwo n’umutwe wa AFC/M23.

Abigaragambya banenze bikomeye politiki y’i Kinshasa bavuga ko irangwa n’ihohoterwa, gushotora no gukomeza intambara. Bamwe muri bo basabye umutwe wa AFC/M23 gukomeza urugamba kugeza ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose izaba ibohowe ku butegetsi bwa Tshisekedi, bavuga ko ari bwo nyirabayazana w’ihohoterwa n’imibabaro abaturage bahura na yo.

Ku baturage ba Goma, igitero cyagabwe ku mujyi utuwe cyane, kigahitana abasivili ndetse kikica n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, ni ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Kinshasa butitaye ku buzima bw’abaturage, bukaba bwiteguye gukora ibishoboka byose ngo bugume ku butegetsi n’iyo byasaba kumena amaraso y’inzirakarengane.

Mar 12, 2026 - 13:16