Kigali: Isindwe ryatumye ataha yambaye agakingirizo yakoresheje, umugore we abibonye arahukana
Umugabo ukunze kwitwa Kazungu wo mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, yahuye n’uruvagusanye nyuma y’uko umugore we amwifatiye acyambaye agakingirizo bivugwa ko yari yifashishije aryamana n’indaya yari yaguze.
Aka gashya kabaye mu Ijor ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.
Amakuru UKWELITIMES, avuga uyu mugabo bakunze guha akazina ka Kazungu, yanywereye inzoga mu Murenge wa Nyamirambo arangije agura indaya ayijyana muri Lodde iherereye hafi y’ahitwa kuri Cosmos bararyamana.
Bivugwa ko uyu mugabo wari wasinze cyane, ubwo yari muri Lodge amaze gusambana n’iyo ndaya, yaje guhamagarwa ahagana saa ine z’ijoro n’umugore we bafitanye abana batatu, amubaza impamvu yatinze gutaha, ahita abyuka vuba vuba yambara imyenda ye adakuyemo agakingirizo atega moto ahita ataha.
Umutangabuhamya witwa Kamanaye Aime, uturanye n’uyu mugabo i Kanyinya, yabwiye UKWELITIMES ko wo mugabo yahise ataha ageze iwe ahita ajya mu buriri kuryama yambaye imyenda, maze umugore we abibonye arayimwambura atungurwa no gusanga yambaye agakingirizo.
Ati “ Mbese kubera ko we yari yasinze, yaragiye araryama ku buriri yambaye ipantaro n’ishati uretse inkweto gusa, noneho mugore we yarabibonye amugirira impuhwe urabizi nawe nyine bya bindi by’abo atangira kuyimwambura asanga aracyambaye agakingirizo karimo amasohoro.”
Akomeza avuga ko uyu mugore yahise afotora umugabo we kugira ngo aze kubimwereka abyutse.
Ati “ Yaramufotoye noneho umugabo abyutse umugore atangiye kubimubaza baraserera cyane koko banatangira kurwana noneho umugabo amwaka telefone arabisiba.’
Yakomeje avuga ko uyu mugore yahise yahukana ajya mu baturanyi be arabibabwira ndetse anarahira ko atazongera kubana n’uwo mugabo kugira ngo atazagira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina azamutera.
Uwitwa Twijeyimana Jean Pierre, we yavuze ko ubwo babazaga uwo mugabo impamvu yageze iwe acyambaye agakingirizo, yababwiye ko yabitewe n’uko yari yasinze.
Ati “ Yatubwiye ko nawe atatekereza gukora ibintu nka biriya ahubwo ngo yabitewe n’uko yari yasinze cyane kuko yari yiriwe anywa inzoga ndetse ari kubyicuza ariko yabuze aho ahera asaba umugabo we imbabazi.”
Kugeza ubu amakuru UKWELITIMES, ifite n’uko muri iki gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2026, ubwo yateguraga iyi nkuru, umugore yari yageze muri Gare ya Nyabugogo aho agiye gutega imodoka imusubiza iwabo mu Karere ka Musanze ndetse agiye kureba uko asaba gatanya kugira ngo atandukane n’uwomgabo kubera ko atifuza kongera gusubirana nawe.


Kinyarwanda
English
Swahili









