Ayra Starr yashimye ubwitange bw’abagabo mu gitanda (Video)
Mu gihe Ayra Starr yavuze neza abagabo b’iwabo, Burna Boy yigeze kuvuga ko adashobora gukundana n’abakobwa bo muri Nigeria bitewe n’uko bakunda ibintu kurusha abantu. Mu kiganiro Ayra Starr yatanze yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ku ndirimbo ye nshya yashyize hanze ku wa 06 Werurwe 2026 yise’Where Do we Go’ iri mu njyana ya Pop.
Umuhanzikazi wo muri Nigeria Ayra Starr yavuze ko atagereranya uko abagabo bo muri Nigeria bitwara mu gitanda n’ab’I New York aho yimukiye.
Ku wa 10 Werurwe 2026 Ayra Starr yaganiriye na ‘Way Up with Angela Yee’kimwe mu bitangazamakuru abahanzi bavugiramo imishinga yabo cyangwa se bagatanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye. Yagize ati”Abagabo bo muri Nigeria bazi kwita ku bagore babo n’abakobwa baba bari guteretana. Ni ukuri ntabwo wabagereranya n’aba hano I New York. Baratandukanye cyane”
Ayra Starr yavuze ko abagabo bo muri Nigeria bazi kwita cyane ku bagore no kubamenyera ibyo bakeneye. Ndetse yavuze ko baba bifitiye ikizere cyane mu bintu byose.
Icyakora nk’umuhanzikazi uri kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aba agomba kuvuga neza ab’iwabo kugirango bakomeze kumushyigikira.
Mu gihe Ayra Starr yavuze neza abagabo b’iwabo, Burna Boy yigeze kuvuga ko adashobora gukundana n’abakobwa bo muri Nigeria bitewe n’uko bakunda ibintu kurusha abantu. Mu kiganiro Ayra Starr yatanze yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ku ndirimbo ye nshya yashyize hanze ku wa 06 Werurwe 2026 yise’Where Do we Go’ iri mu njyana ya Pop.
Ayra Starr yanaboneyeho umwanya wo gutangaza ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ya gatatu muri uyu mwaka wa 2026.
Kuri album ya gatatu yateguje abafana be kutamwitega muri Afrobeats gusa kuko azabavangira injyana mu rwego rwo kwirinda kwifungirana mu gakarito kamwe.

Kinyarwanda
English
Swahili